Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari mu bitaro nyuma yo gushyirwaho akuma gafasha umutima gukora neza (pacemaker) mu gihe abantu ibihumbi n’ibihumbi bahuriye i Yeruzalemu mu myigaragambyo yamagana igikorwa cyo gusuzuma ivugurura ry’urukiko rw’ikirenga riganirwaho mu nteko .
Mu gihe Israel ikomeje kuvugwamo ibibazo bya politiki bikomeye itigeze igira mu myaka mirongo ishize, uyu muyobozi w’imyaka 73 yihutanwe ku kigo nderabuzima cya Sheba hafi ya Tel Aviv kuri uyu wa Gatandatu igihe akuma kagenzura umutima yatewe mu cyumweru gishize kavumbuye icyo bita “temporary arrhythmia” ubwo yajyanwaga mu bitaro kubera umwuma aherutse guhura nawo bikamuviramo kujyanwa kwa muganga igihe gito.
Igikorwa cyo kumuteramo aka kuma gafasha umutima gukora neza cyagenze neza kandi biteganijwe ko Netanyahu aza kuva mu bitaro kuri iki Cyumweru mu masaha akuze, nk’uko ibiro bye, bvuga ko ingendo yateganyaga gukora i Kuro na Turkiya zasubitswe, bibitangaza.
Ibyo bigomba kumuha umwanya uhagije wo kwitabira amatora ya nyuma y’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere ajyanye n’ivugurura ry’ubucamanza ryamaganwe cyane, rigateza imyigaragambyo mu gihugu hose ndetse amahanga akagira impungenge kuri demokarasi ya Israel.
Ihuriro rya Netanyahu rifatanije n’amashyaka ashyira imbere igihugu ndetse n’amadini yiyemeje gukomeza gahunda yo gushyiraho itegeko rizabuza urukiko rw’ikirenga guhagarika ibikorwa bya guverinoma ku mpamvu z’amategeko, bavuga ko urukiko rwivanze cyane muri politiki.
Abadepite batangiye kujya impaka ku mushinga w’itegeko rigabanya ubushobozi bw’urukiko rw’ikirenga bwo gukuraho ibyemezo byafashwe na guverinoma na ba minisitiri rubona ko “bidafite ishingiro”. Ibizava mu matora yo ku wa Mbere bishobora kuzatangazwa vuba nimugoroba uwo munsi.


