Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, yatangaje ko azashyigikira igisubizo cya leta ebyiri ku makimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo hagati ya Israel na Palestine anashimangira ko Israel izakora “ibishoboka byose” kugira ngo Iran idatunga igisasu cya kirimbuzi .
Iki gisubizo by’ibihugu bibiri byigenga cyangwa leta ebyiri, ni icya mbere cyari gitanzwe n’umuyobozi wa Israel mu myaka myinshi ishize mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Lapid ati: “Amasezerano n’Abanyapalestine, ashingiye ku bihugu bibiri ku baturage bombi, ni cyo kintu cyiza ku mutekano wa Israel, ku bukungu bwa Israel ndetse n’ejo hazaza h’abana bacu.”
Yongeyeho ko amasezerano ayo ari yo yose agomba kugengwa n’igihugu cya Palestine “gifite amahoro” kitazabangamira Israel nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Lapid yavuze ibi mu gihe habura ibyumweru bitandatu ngo habe amatora ateganyijwe ku ya 1 Ugushyingo ashobora gusubiza ku butegetsi uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, umaze igihe kinini arwanya igisubizo cya leta ebyiri zigenga.
Mu ntambara yo mu 1967 y’Abarabu na Israel, nibwo Israel yigaruriye binyuranyije n’amategeko Yeruzalemu y’Iburasirazuba, West Bank na Gaza, uduce Abanyapalestine bashaka kugirango bagire igihugu cyigenga.
Ibiganiro by’amahoro byatewe inkunga na Amerika hagati ya Israel na Palestine byatangiye mu 1991 kandi bikomeza kudatanga umusaruro mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’uko biseswa mu 2014, kuko Israel yangaga kwemerera Abanyapalestine gushinga igihugu gikomeye gifite ubusugire busesuye cyangwa kuva muri Yeruzalemu y’iburasirazuba no mu bice byinshi byo muri West Bank.
Mu ijambo rye, Lapid yongeye kwamagana Iran kandi avuga ko Israel yiyemeje gukumira ko umwanzi wayo w’igihe kirekire yabona intwaro za kirimbuzi.
Ati: “Inzira imwe rukumbi yo kubuza Iran kubona intwaro za kirimbuzi ni ugushyira iterabwoba rya gisirikare ku meza”. “Dufite ubushobozi kandi ntidutinya kubukoresha.”
Israel bivugwa ko ari cyo gihugu rukumbi cyo mu Burasirazuba bwo Hagati gitunze intwaro za kirimbuzi, ibona Iran nk’iterabwoba rikomeye. Tehran ariko ihakana kugerageza gukora intwaro za kirimbuzi.


