Mu giterane cyo gushima Imana cyabereye kuri sitade Amahoro ku gicamunsi cyo kuwa 7 Kanama 2016, Minisitiri w’intebe Dr. Anastase Murekezi waje ahagarariye perezida wa repubulika akaba n’umushyitsi mukuru yasabye abagize amatorero atandukanye kwimakaza gahunda za leta zigamije iterambere ry’abaturage.
Mu ijambo minisitiri w’intebe yagejeje ku bari bitabiriye iki giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ yabagejejeho ubutumwa perezida Paul Kagame yageneye abitabiriye igiterane by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange. Yagize ati, “perezida Kagame arabashimira uruhare mugira mu kubaka igihugu anabasaba gukomeza ndetse no kurushaho”.

Abanyamatorero basabwe na guverinoma gukomeza kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere banyarwanda. Zimwe muri gahunda basabwe gushyiramo ingufu ni uguca amakimbirane mu ngo, guca abana bata ishuri bakajya mu mihanda ndetse no gukangurira abanyarwanda kugira mitiweri.
Izindi gahunda basabwe gushyiramo ingufu ni izo kubanisha abanyarwanda neza nta mwiryane ushingiye ku moko himakazwa gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’; no kurushaho gufatanya mu kubungabunga umutekano. “Mudufashe kdi guca imirire mibi, kwimakaza umutekano no guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki giterane cyari kitabiriwe n’abandi bakozi b’Imana baturuka mu matorero atandukanye. Umushumba Alex Birindangabo, umwe mu bari bitabiriye iki giterane cyo gushima Imana yasabye abanyarwanda kugira umuco wo Gushima. Yagize ati, “Kuki tudashimira Imana ku byo twagezeho, ahubwo tugahora duhanze amaso ibyo bagenzi bacu bagezeho”?
Mu gusoza minisitiri yibukije abanyarwanda akamaro ko gushima Imana, aho yavuze ko ari ukubahiriza umuco w’abakurambere w’umuganura aho bashimiraga Imana umusaruro babonye buri mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


