Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye Bwana Thomas à–stros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi ushinzwe ingufu, ubuzima, siyansi n’iterambere. Baganiriye ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu buhinzi, uburezi, ubuzima ndetse n’ingufu.

Minisitiri w’Intebe yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi (European Investment Bank ), nyuma y’uko aherutse no kwakira Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Dr. Sahr John Kpundeh, ku itariki ya 8 Werurwe, aho ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Mbere yaho, kuri uyu wa Kane, Visi Perezida wa EIB, Thomas à–stros, yari yakiriwe na Minisitiri w’Imari, Ndagijimana Uzziel. Ibiganiro byabo byibanze ku nzego z’ubufatanye hagati ya banki n’u Rwanda, nko mu kurwanya ibikorwa byangiza ikirere, mu bijyanye no koroshya ingendo mu mijyi, guteza imbere amashuri y’incuke, ndetse no gutera inkunga abikorera.

VP OstrosThomas kandi yanaganiriye na Minisitiri w’imari w’u Rwanda ku bijyanye no gutera inkunga inzego z’ubuzima n’inzego z’abikorera.

Yagaragaje ubushake bwa EIB bwo kwimura imishinga myinshi mu cyiciro cyo kuyishyira mu bikorwa izagirira akamaro abaturage mu Rwanda.


