Mu kiganiro Minisitiri w’intebe Dr. Anastase Murekezi yagiranye n’niteko ishingamategeko ku gicamunsi cyo kuwa 02 Kanama 2016 mu nteko ishingamategeko ku Kimihurura, Minisitiri yagarutse ku bikorwa bya guverinoma byo mu rwego rw’amazi n’isukura; ndetse anagaruka ku mbogamizi zagiye zigaragara mu ikwirakwiza ry’amazi meza nubwo hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abaturage kugera ku mazi meza.
Kuva mu mwaka wa 2010 hashyizweho gahunda ya leta yihariye yo gukwirakwiza amazi meza mu gihugu ndetse no gukangurira abaturage ibikorwa by’isukura, mu gihe mu mwaka wa 2015 hakozwe igishushanyo mbonera cy’amabwiriza agenga imirimo y’itangwa ry’amazi.

Minisitiri Murekezi yemera ko hari aho ibiciro by’amazi byagiye bihenda cyane cyane mu bice by’icyaro ahatagerwa n’amashanyarazi hasaba gukoresha mazutu mu gukurura amazi, ari nayo mpamvu leta yashyize ingufu mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu turere twahuraga n’ibyo bibazo by’amazi cyane.
Mu kurushaho kubungabunga imiyoboro y’amazi no gufata neza amazi u Rwanda rufite, minisitiri yasobanuye ko leta yashyize imbaraga mu gukorana n’abafatanyabikorwa, inzego z’ibanze n’abaturage mu gutera ibiti hafi y’imigezi no kwirinda isuri yagiraga uruhare mu kwanduza amazi y’imigezi.
Ku ruhande rw’isuku n’isukura minisitiri yemeza ko hari byinshi byakozwe kandi bigikomeje gushyirwa mu bikorwa harimo inyigo yakozwe yo gutunganya imyanda yo mu karere ka Nyarugenge, ndetse no kuba harashyizweho icyumba cy’umwana w’umukobwa kandi gifite amazi meza kuri buri kigo cy’amashuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gahunda ya leta nuko mu mwaka wa 2017 buri munyarwanda wese yaba abo mu migi no mu bice by’icyaro bazaba bakoresha amazi meza, kandi hari icyizere cy’uko bizagerwaho; kuko mu mwaka wa 2010 ababonaga amazi meza banganaga na 74.2 % na 84.8 % mu mwaka wa 2015.
Inyigo yakozwe ku mazi ari mu Rwanda mu mwaka wa 215 yagaragaje ko mu Rwanda hari amazi angana na m3 6,826 ku mwaka angana na m3 670 kuri buri muturage.
Amazi akenewe mu mijyi ku munsi angana na m3 257,436; mu gihe inganda z’amazi zihari kugeza ubu zigaburira amazi mu migi no mu byaro zibasha gutanga amazi angana na m3 141,250 ku munsi; nubwo bidakuraho ko mu mwaka utaha wa 2017 intego ari uko buri wese azaba agerwaho n’amazi asukuye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène @Bwiza.com


