Kuri iki cyumweru rariki ya 3 Kamena 2017, biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wo mu gihugu cy’u Burusiya, Sergey Lavrov ategerejwe mu Rwanda aho biteganyijwe ko ari busure ibikorwa bitandukanye birimo n’urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, akavayo ajya kubonana na mugenzi we w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aho bagomba kugirana ibiganiro birebana n’imibanire y’ibihugu byombi, nyuma bakazanashyira ahagaragara itangazo ku cyavuye muri ibyo biganiro n’icyo bemeranyijweho.
Aba bayobozi bombi baherukaga guhurira i Moscow muri 2015, ubwo na bwo baganiraga ku mibanire y’ibihugu byombi.
U Rwanda rwafunguye ambasade ya rwo mu Burusiya mu 2013, nyuma y’uko rwari rwarayifunze nyuma gato y’aho Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikiwe.
Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya watangiye mu 1962. Icyo gihe hari tariki 30 Kamena 1962, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rubona ubwingenge n’Ababiligi, Guverinoma y’u Burusiya yoherereza u Rwanda ubutumwa burumenyesha ko burufata nk’igihugu kigenga.
Umubano hagati y’ibihugu byombi washyizwe ku mugaragaro kuwa 13Ukwakira 1963 .


