Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri iki gihugu muri iki cyumweru, yavuze ko yatewe ubwoba nyuma yo kubuza amavuta akesha uruhu, azwi nka mukorogo mu Rwanda, bivugwa ko agira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha.
Ku ya 10 Kanama, nibwo Minisitiri Manaouda Malachie yabujije ibigo bigera kuri bitanu gucuruza aya mavuta akesha uruhu.
Yagize ati: “Ntushobora kwiyumvisha umubare w’abanterefona n’iterabwoba nakiriye kuva aya makuru yatangazwa.”
Aya mavuta akesha uruhu azwi cyane ku mugabane wa Afurika kuko ibipimo by’ubwiza bikunze kugaragara mu bitangazamakuru cyangwa mu kwamamaza bigaragaza ko uruhu rw’inzobe ari rwo rwiza cyangwa rukenewe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Malachie avuga ko atarwanya ibigo byinjiza amafaranga, ariko ibicuruzwa byabo bitagomba guteza ingaruka.
Ati: “Ntabwo bibujijwe gushaka amafaranga, ariko tugomba gushaka amafaranga tuzirikana ubuzima rusange nk’intego.”
Umwe mu bafite ibigo bitanu bivugwa akora muri guverinoma. Ibiro bya Nourane Fotsing, umudepite mu karere ka Littoral, byasubije nyuma y’ikiganiro cya minisitiri Malachie kuri televiziyo yitwa Naja yo muri Cameroun.
Ati: “Ibi bicuruzwa ntabwo byangiza, ni ibinyobwa by’ubwiza. Uyu munsi, dufite ingero 124 z’ibyo bicuruzwa biri muri laboratoire za Cameroun. Mu minsi mike, laboratoire zo muri Cameroun zizafata umwanzuro. ”
Fotsing ni nyiri sosiyete y’ubwiza yitwa Nourishka.
Kugeza ubu hari amasosiyete arenga atanu ku isoko rya Cameroun agurisha amavuta ahindura uruhu.


