Minisitiri watangaje ko ba perezida Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro I Dubai yivuguruje

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho perezidansi y’u Rwanda ihakaniye amakuru y’uko perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda bagiranye ibiganiro ubwo baheruka I Dubai, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda wari watanze aya makuru yemeye ko nta biganiro nyirizina byabaye, ariko ko aba bakuru b’ibihugu byombi bahuye bagasuhuzanya ndetse ko ururimi rw’umubiri (Body Language) rwagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ugikomeye.

Muri iki cyumweru gishize nibwo kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cyatangaje inkuru yavugaga ko perezida Paul Kagame na perezida Yoweri Museveni bagiranye ikiganiro ubwo bari I Dubai aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya Global Business Forum.

Muri iyo nkuru, minisitiri w’ububanyi wa Uganda, Okello Oryem, yagize ati: “ Perezida Museveni na perezida Kagame bahuriye hano muri UAE, bagirana ibiganiro kandi bavuze ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ari myiza .” Ibi bikaba byaravugwaga mu gihe hashize iminsi hagaragara umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru Chimpreports mu nkuru yacyo yo kuri uyu wa Mbere cyavuze ko ibyatangajwe na minisitiri Oryem byafatwa nk’igikorwa cya dipolomasi nko kugaragariza isi ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza.

Ibi ariko byahise biterwa utwatsi na perezidansi y’u Rwanda ivuga ko perezida Museveni na perezida Kagame nta biganiro bigeze bagirana nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru cyo muri Uganda, New Vision.

Ushinzwe itumanaho muri perezidansi y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Gatandatu ushize, akaba yaratangarije itangazamakuru ko ibiganiro bivugwa ntabyigeze bibera I Dubai.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Usibye minisitiri Oryem abandi bayobozi ba Uganda baganiriye na Chimpreports nabo bemeje ko abayobozi b’ibihugu byombi bahuye bakagirana ibiganiro. Chimpreports ikaba yarasabye abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda gutanga ikigaragza ko koko aba bayobozi bagiranye ibiganiro nk’ifoto cyangwa video, ariko birabura.

Kuri iki Cyumweru gishize ubwo iki kinyamakuru cyongeraga kubaza minisitiri Oryem, yavuze ko perezida Kagame na perezida Museveni bahuriye mu cyumba cy’inama (Conference Hall).

oryem 1
Minisitiri Okello Oryem/Ifoto: Internet

Yavuze ko babonanye bagakorana mu kiganza ndetse bakanashimana mbere yo gukomeza agira ati: ururimi rw’umubiri rwagaragaraga neza; nta kibazo kiri hagati y’ibihugu bibiri by’ibivandimwe.

Asabwe gusobanura niba uko guhura kwari ibiganiro hagati y’impande zombi, minisitiri Oryem noneho yemeye ko hatabaye ibiganiro nyirizina ariko ko abayobozi bombi bahuye kandi bigaragaza ko ibintu bimeze neza.

Mu gihe gito gishize nibwo umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kugaragaramo igitotsi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iz’umutekano, gucyura ku ngufu impunzi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze, ubutasi n’amasezerano y’imishinga y’ibikorwaremezo ibihugu byombi biba byaragiranye ariko ntiyuzuzwe.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *