IMG-20260311-WA0013

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatangije inama ya IFF 2026

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe yatangije ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’Imari izwi nka IFF 2026.

Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yitabiriwe n’abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’imari muri Afurika.

Iyi nama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Minisiriti w’intebe Dr. Nsengiyumva ubwo yayitangizaga, yagaragaje ko u Rwanda hari Intambwe rumaze gutera muri serivise z’ikoranabuhanga, ndetse ko serivisi nyinshi abaturage bakenera zibarizwa ku rubuga Irembo mu rwego rwo kugera ku ikoranabuhanga ridaheza.

Yagize ati: “Mu myaka 20 ishize, twashoye imari ku buryo bufatika mu guhindura serivisi zacu dukoresheje ikoranabuhanga rya ‘digital’, kugira ngo tugire ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga mu gihe kirekire. Ubu mu gihugu hafi ya bose bagerwaho na murandasi ya 4G.”

Yakomeje agira ati: “Serivisi za Leta zashyizwe ku ikoranabuhanga binyuze ku mbuga nka Irembo, byongereye imikorere myiza, gukorera mu mucyo, no korohereza abaturage kubona serivisi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ubu byiganje mu bucuruzi busanzwe, bikongera ukwishyira hamwe mu by’imari.”

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko kuba muri iki gihe 92% by’abakuze mu Rwanda bafite serivisi z’imari “bigaragaza iterambere rihoraho mu rwego rwa fintech mu gihugu cyacu.”

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko binyuze mu guhanga udushya twa ‘digital’, ubu umuhinzi uri mu cyaro ashobora kwakira ubwishyu mu kanya gato.

Yavuze kandi ko urubyiruko rufite imishinga rushobora kubona inguzanyo ruri kuri telefone igendanwa, ikindi ubucuruzi buto bukaba bushobora kugera ku masoko mpuzamahanga buvuye aho buri hose ku isi.

Minisiriti W’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yashimye by’umwihariko ubufatanye burambye hagati y’u Rwanda na Singapore mu gutegura iriya nama iri kuba ku nshuro yayo ya gatatu.

Biteganyijwe ko inama ya IFF 2026 izamara iminsi itatu.

IMG 20260311 WA0013 IMG 20260311 WA0015 IMG 20260311 WA0017 IMG 20260311 WA0016 IMG 20260311 WA0018 IMG 20260311 WA0020 IMG 20260311 WA0019

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *