ZF3TUASW7FE2HERZ7EI6KSDDEI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi aragenzwa n’iki muri Qatar?

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot araba ari i Doha kuri iki Cyumweru no kuwa Mbere mu ruzinduko rugamije “gushimangira umubano wa politiki, gushimangira ubunararibonye bw’u Bubiligi mu by’ubukungu no kuganira ku bibazo bikomeye by’ubutabazi n’imibereho.”

Biteganyijwe ko Prévot azabonana na Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga, Maryam bint Ali bin Nasser Al Misnad.

Ibiro bya Minisitiri Prevot bivuga ko Qatar yagaragarije u Bubiligi icyifuzo cyayo cyo gutangiza ubufatanye bwihariye mu bijyanye n’ubwunzi, “urwego igihugu cyacu gifitemo ubumenyi mu turere dutandukanye ku Isi.”

Ibiro bya Prévot byagize biti: “Ibiganiro kandi bizibanda ku mutekano mu karere, kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uruhare rw’ibiganiro mu gukemura ibibazo by’Isi”.

Minisitiri kandi azasura amasosiyete y’Ababiligi yashinzwe muri Qatar mu rwego rwo “kwerekana ubushobozi bw’Ababiligi no gushishikariza ubufatanye bushya mu bukungu, cyane cyane mu bijyanye na gaz .” Hateganijwe kandi kungurana ibitekerezo n’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Qatar.

Mu itangazo rye, Prévot yabishimangiye agira ati: “Iterambere rimaze kugerwaho mu burenganzira bw’umugore (muri Qatar) rirashimishije. Turashaka kubatera inkunga, kubera ko umuryango uhuriweho n’abantu bose uba ukomeye, urenganura kandi ukungura byinshi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *