Nyuma y’imyaka 3 Wema Sepetu ashwanye n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, ubu amakuru akomeje gucicikana ni uko uyu mukobwa yaba yabonye ugiye kumuhoza amarira.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bitangaza ko Sepetu yaba ari mu rukundo n’umuyobozi w’ishyaka (CHADEMA) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli, Freeman Mbowe.
Bitangaza ko Sepetu na Freeman Mbowe, bagiye bagaragara henshi bari kumwe agatoki ku kandi ngo ku buryo mu minsi ya vuba bashobora kuzabana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rwa Sepetu, avuga ko urukundo ruvugwa hagati ye na Mbowe atari rwo, abihuza na politiki.
Ati”ntabwo nzi igihe ibyo byatangiriye, mbere na mbere uriya mugabo ndabitinya kuva ibyo byatangira kuvugwa, ntabwo twari twahura kuva byavugwa, gusa abandi bayobozi muri CHADEMA bagiye bangira inama y’ikibyihishe inyuma,…”.
Uyu mukobwa yakomeje ahakana ko atari mu rukundo n’uyu munyapolitiki, mu gihe ubu asanzwe ari mu bibazo aho akurikiranwe mu nkiko ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Wema Sepetu yabaye Miss Tanzania 2006, yakundanye n’umuhanzi Diamond imyaka myinshi bageze mu mishinga yo kubana barashwana, uyu musore ahita arongora undi mugore, Zari Hassan wari usanzwe afite umugabo n’abana 3.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


