Minisiteri y’ingabo y’igihugu cya Ukraine yavuze ko guturika kwabereye mu majyaruguru ya Crimée yigaruriwe kwasenye misile z’u Burusiya zari zitwawe muri gari ya moshi .
Umuyobozi w’umujyi wa Dzhankoi washyizweho n’u Burusiya yavuze ko ako gace katewe n’indege zitagira abaderevu.
Ukraine yatangaje iturika ariko, nk’uko bisanzwe, ntabwo yavuze yeruye ko ari yo yari inyuma y’icyo gitero.
Biramutse byemejwe, cyaba ari igikorwa kidasanzwe ingabo za Ukraine zikoze mu Ntara ya Crimea, u Burusiya bwiyometseho mu 2014 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Minisiteri y’ingabo muri Ukraine yagize iti: “Guturika gukomeje inzira yo kwambura intwaro u Burusiya kandi kurategurira umwigimbakirwa wa Ukraine wa Crimea kuvamo abawigaruriye.”
Kyiv yavuze ko izo misile zari zigenewe gukoreshwa n’amato y’intambara y’u Burusiya.
Ihor Ivin, umuyobozi washyizweho n’u Burusiya, yavuze ko umugabo w’imyaka 33 yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’igisigazwa cya drone yahanuwe. Ntiyavuze ku bipimo bya gisirikare byangiritse.
Ibitangazamakuru byinshi byaho bivuga ko Ivin yavuze ko inyubako nyinshi zafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse n’umuyoboro w’amashanyarazi wangiritse.
U Burusiya buheruka gushinja Ukraine kugaba igitero cy’indege zitagira abapilote ku mato ya gisirikare mu Nyanja Yirabura mu mujyi wo ku cyambu wa Sevastopol muri Crimea mu Kwakira 2022.
Bwavuze ko drone icyenda zakoreshejwe mu gitero cyangije ubwato bw’intambara, ariko Ukraine ntiyigeze yigamba icyo gitero.


