Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, habaye impanuka ku gasongero k’umusozi wa mont-blanc , nk’uko byatangajwe n’ibiro by’intara ya haute-savoie ndetse na televiziyo ya BFM. Iyi mpanuka yatewe no kurindimuka kw’ibibumbe by’urubura byari ku gasongero k’umusozi wa Mont-Blanc.
Muri iyo mpanuka yibasiye abakinnyi b’imikino bakina banyerera ku rubura ,hejuru y’imisozi bizwi ku izina rya (cordées d’alpinistes au Mont-Blanc du Tacul) umuntu umwe yapfuye, naho abandi bane barakomereka mu itsinda ry’abantu bagera kuri cumi na batanu bari bitabiriye iyo mikino.
Ibikowa by’ubutabazi birakomeje hakoreshejwe indege za kajugujugu.
Le Dauphine dukesha aya makuru ivuga ko, abandi bashoboye kurokoka, iyo mpanuka bakiri bazima, uretse umuntu umwe muri bane bakomeretse ubu umerewe nabi ariko akaba ari kwitabwaho k’uburyo bwihariye n’abaganga .
Bwiza.com



One Response
Mont Blanc: Irindimuka ry’urubura ryahitanye umuntu umwe
Ari Bwiza kuki mukunda kwandika inkuru ntimushyireho igihugu mwumva umuntu yamenya ate aho byabereye? Ubwo se Mont – blanc murumva abantu bose bazi ahariho? Muge mugerageza kwandika inkuru nyayo