arton142656-849eb

Umuhanzikazi w’umunyarwanda arishimira ko amaze amezi 7 adasambana

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Laika Muhoza ukorera umuziki muri Uganda, yatangaje ko amaze amezi arindwi adakora imibonano mpuzabitsina, avuga ko ari icyemezo yafashe cyo kwifata no gushyira imbere ubuzima bwe bw’umwuka.

Ibi yabivuze ku wa 11 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, aho yasobanuye ko aheruka gukora imibonano mu Ukwakira 2025.

Laika yavuze ko kuri we, iki gikorwa agikora gusa iyo ari mu rukundo nyarwo, kandi ko atemera kubikora n’uwari we wese. Yongeyeho ko intego ye ari ugushaka umugisha uturutse ku Mana no kubaho mu murongo w’indangagaciro ze.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 23 akomeje kwigaragaza mu muziki wo muri Uganda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Believer”, “Pizza Ewola” na “Nzuuno”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *