Perezida Kagame ni we uzaba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda

Imiterere y’uburyo Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda izaba iyobowe, yerekana ko Perezida Paul Kagame agomba kuzaba ari we muyobozi mukuru wayo (Chancellor). Iyi kaminuza yashyizweho n’iteka ryo mu 2026 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata, igamije guhuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha amasomo ya gisirikare n’ay’umutekano, izaba ifite icyicaro i Kigali. […]

Perezida Kagame yahaye imbabazi Brig. Gen (Rtd) Muziraguharara

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe nyuma yo guhamya ibyaha bitandukanye, barimo Brig. Gen Fred Muziraguharara wahoze mu ngabo z’u Rwanda. Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, ryerekana ko mu bababariwe harimo Muziraguharara, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Horizon Group Ltd. […]

FDNB na FARDC bakubitiwe mu Minembwe 

Amakuru aturuka mu misozi miremire yo mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano yongeye gukara hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR. Amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa […]

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Tanganyika

Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye cya Tanganyika, hafi y’Umudugudu wa Mutakuya, muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko bitangazwa na Sosiyete sivile ya Sheferi ya Rutuku, ngo ubwato bwa moteri bwavaga i Kasama bwerekeza Kamkolombondo bwarohamye mu gitondo cya kare, butwaye abagenzi n’imizigo. Iyi […]

Gitifu w’Umurenge wa Bugarama yafunzwe ashinjwa gupfobya jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ndamyimana Daniel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ashinjwa guhakana jenoside.  Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Ndamyimana Daniel akurikiranweho icyaha cyo guhakana Jenoside no kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda. Yafashwe ku wa 11 Mata 2026, kuri ubu […]

Umuhanzikazi w’umunyarwanda arishimira ko amaze amezi 7 adasambana

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Laika Muhoza ukorera umuziki muri Uganda, yatangaje ko amaze amezi arindwi adakora imibonano mpuzabitsina, avuga ko ari icyemezo yafashe cyo kwifata no gushyira imbere ubuzima bwe bw’umwuka. Ibi yabivuze ku wa 11 Mata 2026 mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, aho yasobanuye ko aheruka gukora imibonano mu Ukwakira 2025. Laika yavuze ko kuri […]

Jorginho yasabye imbabazi umuhanzi Chappell Roan

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Chelsea FC na Arsenal FC, Jorginho, yasabye imbabazi nyuma yo gushinja ibinyoma umuhanzikazi Chappell Roan. Ibi byabaye nyuma y’inkuru yari yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko umwe mu bakozi b’uyu muhanzikazi yaba yarateye ubwoba umugore wa Jorginho n’umwana wabo mu gihe bari muri hoteli i São Paulo muri Brazil. […]

Muhawenimana Claude aravugwaho kunyereza amafaranga y’Abafana b’Amavubi

Muhawenimana Claude wari Perezida w’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga angana na Miliyoni 3 Frw yagenewe abafana mu mikino ya FIFA Series 2026. Icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe na Komite Nyobozi y’iri huriro mu nama zitandukanye zabaye hagati ya tariki ya 4 na 12 Mata 2026, nyuma […]

Espagne: Umugore wa minisitiri w’intebe yajyanwe mu nkiko ashinjwa ruswa

Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, Begona Gomez, yashinjwe ruswa ku mugaragaro, nyuma y’iperereza rimaze imyaka myinshi rikorwa ku byaha we n’umugabo we bahakana. Umucamanza Juan Carlos Peinado, ukora iperereza kuri uru rubanza kuva muri Mata 2024, yavuze ko iperereza rye ryabonye ibimenyetso bihagije byerekana imyitwarire y’icyaha ya Gomez, nk’uko icyemezo cyashyizwe ahagaragara […]

Benin: Romuald Wadagni yatsinze amatora ya perezida ku majwi 94%

Muri Bénin, Romuald Wadagni yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 94%. Ibyavuye mu matora yo ku Cyumweru by’agateganyo byatangajwe na komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe amatora (CENA) mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 13 Mata rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Mata 2026. Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Romuald Wadagni, yagize amajwi 94%, mu […]

Trump yamaganwe bikomeye nyuma yo kwigaragaza ameze nka Yesu

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasibye bwangu ubutumwa bwateje impaka yari yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social buri kumwe n’ifoto ye yigize nk’umukiza Yesu Kristu. Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), yagaragazaga Trump Ameze nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro. Ni ifoto yatumye […]

Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi basaga 30,000 biciwe muri Kiliziya ya Kibeho

Nyuma y’icyumweru Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Ingabo zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye indege zisubira mu gihugu cyabo mu gihe ubwicanyi bwari buri gufata intera mu gihugu. Interahamwe n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata, mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. […]

Ingabo z’utavuga rumwe na Perezida Salva Kiir zisubije umujyi wa Akobo

Umujyi wa Akobo wo muri Sudani y’Epfo wongeye gufatwa n’ingabo zo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’ukwezi kumwe ugenzurwa n’ingabo za Leta. Ni nyuma yo kuwirukanwamo n’iza Riek Machar wahoze ari Visi-Perezida wa kiriya gihugu kuri ubu ufunzwe. Amakuru avuga ko ku wa Mbere tariki ya 13 ari bwo ingabo zo mu mutwe wa […]

Umucuruzi wakoreraga i Pretoria yiciwe i Kinshasa

Umucuruzi w’umunye-Congo wakoreraga i Pretoria muri Afurika y’Epfo yiciwe i Kinshasa; ubutegetsi bwa RDC bukavuga ko hari benshi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe ukekwa kurusha abandi agihihishwa uruhindu. Amisi Issa Vally yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 Mata rishyira ku wa 10 Mata 2026, ubwo yari muri […]