20260414_120338

Muhawenimana Claude aravugwaho kunyereza amafaranga y’Abafana b’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Muhawenimana Claude wari Perezida w’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze nyuma yo gukekwaho kunyereza amafaranga angana na Miliyoni 3 Frw yagenewe abafana mu mikino ya FIFA Series 2026.

Icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe na Komite Nyobozi y’iri huriro mu nama zitandukanye zabaye hagati ya tariki ya 4 na 12 Mata 2026, nyuma y’uko yari amaze gutumizwa kenshi ngo atange ibisobanuro ku byo ashinjwa ariko ntaboneke muri izo nama.

Iyi Komite kandi yahise imenyesha FERWAFA ko atakiri Perezida w’abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu. Amakuru y’iki cyemezo yanashyikirijwe inzego zibishinzwe ndetse anagezwa kuri Claude binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyo yahamagarijwe ni ukubazwa amafaranga bivugwa ko atigeze agera ku bafana cyangwa ngo anyure kuri konti z’ihuriro nk’uko byari bikwiye. Hari n’ibindi aregwa birimo kudakorana neza n’abo bayoborana, aho ngo yajyaga ahagararira abafana mu nzego zitandukanye ariko akabikora mu izina rye bwite, ndetse agatanga amakuru ye bwite aho gutanga ay’ihuriro.

Nubwo bimeze bityo, Muhawenimana Claude we yahakanye ibi birego, avuga ko abamushinja nta bubasha bafite bwo kumuhagarika.

Uretse kuyobora abafana b’Amavubi, yari asanzwe anafite inshingano zo kuyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *