1b9024d4-fd84-456e-a1bb-6aaf12b99691-1-1900x1069_c

FDNB na FARDC bakubitiwe mu Minembwe 

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu misozi miremire yo mu Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano yongeye gukara hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR.

Amakuru avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ryagabye igitero mu bice bya Kalingi, ahagana ku isoko rizwi nka Gatatu, mu gace ka Bidegu.

Mu gusubiza icyo gitero, MRDP-Twirwaneho yahise itabara haba imirwano ikomeye yasize ingabo zo ku ruhande rwa Leta zikubiswe ahababaza.

Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi, iza FARDC hamwe na Wazalendo na FDLR zasubijwe inyuma ku rugamba, zirirukanwa zambutswa uruzi rwa Rwiko, zerekeza mu gace ka Bicumbi.

Ibi bitero n’iyi mirwano bikomeje kugaragaza ubukana bw’umutekano muke mu Minembwe no mu bice biyikikije, aho ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe myinshi yitwaje intwaro bakorana zikomeje kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.

Kugeza ubu, uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihuza ingabo za Leta na MRDP-Twirwaneho, ndetse n’ingabo z’amahanga zivugwaho gufasha FARDC mu bikorwa bya gisirikare. Minembwe ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’amoko, ubutaka n’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *