2ddc5d1c-555d-4ae1-a1d2-919ab2a7e4eb.jpg

Trump yamaganwe bikomeye nyuma yo kwigaragaza ameze nka Yesu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasibye bwangu ubutumwa bwateje impaka yari yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social buri kumwe n’ifoto ye yigize nk’umukiza Yesu Kristu.

Iyo foto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence, AI), yagaragazaga Trump Ameze nkaho arimo gukiza umurwayi uryamye ku gitanda mu bitaro.

Ni ifoto yatumye Perezida yamaganwa mu buryo bukomeye n’impande zombi zo muri politike ya Amerika (abayoboke b’ishyaka ry’abarepubulikani n’abo mu ishyaka ry’abademokarate), harimo na bamwe mu basanzwe bashyigikiye cyane Trump.

Ubwo butumwa bwaje hashize amasaha Trump atangaje ubutumwa burebure yibasira Papa Léon XIV, wanenze cyane intambara ya Amerika na Israel muri Iran.

Trump yemeye ko yashyize ahagaragara iyo foto, abwira abanyamakuru ko yatekerezaga ko iyo foto nka we ari umuganga.

2ddc5d1c 555d 4ae1 a1d2 919ab2a7e4eb.jpg

Iyo foto ubu yamaze gusibwa yagaragazaga Trump, yambaye ikanzu y’umweru, ashyize ukuboko kurabagirana ku gahanga k’umugabo urwaye afite n’urumuri mu kiganza cy’imoso, abamunenga bakaba bavuze ko isa nk’ibishushanyo by’idini bigaragaza Yezu/Yesu akiza umuntu wamugaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *