Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe nyuma yo guhamya ibyaha bitandukanye, barimo Brig. Gen Fred Muziraguharara wahoze mu ngabo z’u Rwanda.
Iteka rya Perezida ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, ryerekana ko mu bababariwe harimo Muziraguharara, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Horizon Group Ltd.
Muziraguharara yari yarakatiwe igifungo azira kuba yari yaragize uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange no kutamenyekanisha icyaha gikomeye, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Undi wahawe imbabazi ni Lt Col (Rtd) Robert Nkusi, wari warahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange. We yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.
Abandi bahawe imbabazi ni Dilan Berat Mete, wari uhagarariye sosiyete Aknet Construction Co ikomoka muri Turukiya mu Rwanda, wari warahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu gukoresha nabi umutungo ugenewe inyungu rusange agakatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda; Emmanuel Kanamugire, wahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe agahanishwa ihazabu ya miliyoni 154.8 z’amafaranga y’u Rwanda; ndetse na Devota Mujawamariya, wari warahamijwe icyaha nk’icyo agahanishwa ihazabu ya miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iri teka rya Perezida ritangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta.
Muziraguharara na bagenzi be nyuma yo guhabwa imbabazi, bagomba kubahiriza amabwiriza atandukanye aarimo kwitaba Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze w’aho batuye mu gihe kitarenze iminsi 15 uhereye igihe iteka ribaha imbabazi ryatangarijwe, no gutanga amakuru arambuye y’aho batuye (umudugudu, akagari, umurenge n’akarere).
Bagomba kandi kujya bitaba Umushinjacyaha buri kwezi ku itariki bazagena, ndetse no gusaba uburenganzira Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.
Mu gihe hari impamvu yituma batubahiriza ayo mabwiriza, bagomba kubimenyesha Umushinjacyaha bakoresheje inzira ziboneye, bagasobanura impamvu y’ukudashobora kwitaba n’aho bari.
Bagomba kandi kwiyambaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, na bwo bukabimenyesha Ubushinjacyaha.
Aya mabwiriza azakurikizwa mu gihe cyose igihano cy’igifungo cyari gisigaye kitararangira, ariko ku bantu bari barakatiwe ihazabu gusa, ayo mabwiriza azahagarikwa nyuma y’amezi atandatu uhereye igihe iteka ryatangarijwe.


