jorginho-chappell-roan-1

Jorginho yasabye imbabazi umuhanzi Chappell Roan

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe arimo Chelsea FC na Arsenal FC, Jorginho, yasabye imbabazi nyuma yo gushinja ibinyoma umuhanzikazi Chappell Roan.

Ibi byabaye nyuma y’inkuru yari yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko umwe mu bakozi b’uyu muhanzikazi yaba yarateye ubwoba umugore wa Jorginho n’umwana wabo mu gihe bari muri hoteli i São Paulo muri Brazil.

Nyuma y’iperereza, Jorginho yaje kwemera ko uwo mukozi wagaragaye muri icyo kibazo atari umukozi wa Chappell Roan, ahubwo yakoreraga undi muhanzi wari uri muri iyo hoteli.

Yavuze ko ibyabaye byari bishingiye ku makuru bari bafite icyo gihe, ariko nyuma bigaragara ko byari ukwibeshya. Yongeyeho ko Chappell Roan nta makuru yari afite kuri icyo kibazo kandi atigeze atuma uwo muntu ajya kubavugisha.

Jorginho yavuze ko bishimiye gusobanukirwa ukuri kw’ibyabaye, anasaba imbabazi ku ngaruka ibyo byagize ku mpande zombi. Yagaragaje ko nubwo arengera umuryango we, anemera ko hari igihe ibintu bishobora kugaragara uko bitari mu by’ukuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *