Monusco iravuga ko igiye kuburanisha mu ruhame abasirikare bayo baherutse kurasa bakica abantu bane i Kasindi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri uru rubanza, urukiko rwo muri Tanzaniya ruzoherezwa ku butaka bwa Congo kugira ngo rutegure uru rubanza imbere y’abahohotewe cyangwa abavandimwe babo ndetse n’abatangabuhamya. Urubanza ruzabera i Kasindi cyangwa Beni.
Byongeye kandi, abasirikari ba Tanzaniya bari muri MONUSCO bakekwaho kuba baragize uruhare muri iri raswa ry’abaturage ba Congo baracyafunzwe mu nkambi yabo mu gihe hagitegerejwe urubanza.
Iyi nkuru dukesha mediacongo.net ikaba yibutsa kandi ko Perezida Félix Tshisekedi yavuganye na António Guterres anagaragaza ko atishimiye imyitwarire y’ingabo za Loni ishingiye kuri ibyo byabaye kandi ko ari ngombwa guhana abakoze icyaha.


