Umunyamideli Moses Turahirwa aravuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine kimwemerera kunywera urumogi nk’umuti mu mihanda no mu busitani bwo mu mujyi wa Kigali.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Turahirwa yagize ati: “U Rwanda ni cyo ihugu ku Isi na Africa kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi ku mihanda no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.”
Mu bundi butumwa, uyu musore yavuze ko amaze imyaka 3 anywera urumogi muri Kwanda [ntiyasobanuye Kwanda aho ari ho]. Ati: “Maze imyaka 3 nywera urumogi muri Kwanda [yakurikijeho ibendera ry’u Rwanda] mu buryo bwemewe, kubera ikibazo cy’uburwayi budakira.”
Ubu ngubu Turahirwa ari i Nairobi muri Kenya mu bikorwa by’imideli. Yasabye Perezida Paul Kagame kubabarira urubyiruko rufunzwe ruzira urumogi. Ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, mbere yuko ntaha, nsabiye ikigongwe urubyiruko rufungiye mu nzu z’imbohe i Kwanda bazira itabi ry’urumogi.”
Na none, yavuze ko itabi atari ikiyobyabwenge, ahubwo ari igihingwa. Ati: “Itabi ntabwo ari ikiyobyabwenge, ryitwa itabi. Ni igihingwa nyarwanda. Ryera mu murima wanjye (Nyungwe). Ndeza ngasagurira n’amasoko, nkuramo indodo zikora imyambaro y’umuyobozi w’u Kwanda (hemp fibers).”
Moses Turahirwa yasabye abayobozi ko akaganja (urumogi) katamurekanya na bo. Ati: “Akaganja ntikaduteranye bayobozi.”


