Moses Turahirwa yibasiye KNC warahiriye gutwika ishati yaguze muri Moshions

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Moses Turahirwa yibasiye umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wa Radio/TV1 warahiriye gutwika ishati yaguze mu nzu ya Moshions.

Tariki ya 5 Mutarama 2023 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari hashize iminsi hakwirakwira videwo y’umuntu uri mu ishusho ya Turahirwa asambanywa n’abagabo babiri, KNC wari mu kiganiro Rirarashe ni bwo yavuze ko atwika iyi shati.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Nari mfite ishati ya Moshions. Ngiye kuyitwika. Ni uburenganzira bwanjye. Nayiguze amafaranga yanjye, ngiye kuyitwika! Njyewe imyumvire yanjye ndumva natatswe mu buryo bw’indengakamere.”

Iyi videwo yakwirakwiye mu gihe Turahirwa yari mu Butaliyani, ariko ubu amaze iminsi agarutse mu Rwanda. Yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Gentil Gédeon Ntirenganya, asobanuraho byinshi atari yarashyize hanze.

Mu bisobanuro yatanze, harimo ko iyi videwo iri muri filimi ari gutegura itarasohoka yise ‘Kwanda’ kandi ngo si we ugaragara asambanywa n’abagabo, ahubwo ngo ni undi wahawe ishusho ye.

Yagize ati: “Rero uwo muntu bakoresheje mu ishusho yanjye, utari njyewe, ndabihakanye, ntabwo ari njyewe. Ariko afite ishusho imeze nk’iyanjye, ari kureba filime, bishobora kurangira ahawe ibiyobyabwenge, bikarangira ibyo yarebaga nka filime bihindutse we.”

Turahirwa yakomeje agira ati: “Narose izo nzozi, ndi mu Butaliyani, ndi kumwe n’abazungu, bamfata ku ngufu; mba ndi kurota inzozi. Urumva banteye ibiyobyabwenge, bantera n’urushinge rurimo ikintu tuzabona cyari kirimo.”

Abajijwe niba iyi filimi itazatuma abantu batekereza ko ari umutinganyi, Turahirwa yasubije ko ntacyo bizamutwara, abajijwe niba ari umutinganyi, yasubije ati: “Ntabwo ndi we!” Icyakoze ngo yishimira cyane kuvugwa, kuko ari ngo ni amakuru ari kwifashisha mu bushakashatsi bwe.

Nyuma y’iyi videwo, hakwirakwiye amafoto agaragaza Turahirwa yambaye ubusa buri buri, igitsina kigaragara. We yasobanuye ko ubusanzwe abitse amafoto menshi, arimo n’ay’ubwambure bwe kuko ngo biri mu byo ashingiraho mu ihangwa ry’imideli. Icyakoze, ngo aya yo yashyizwe hanze n’abo atazi, kandi barimo gushakishwa.

Yibasiye KNC

Muri iki kiganiro gifite uburebure burenga isaha n’igice, umunyamakuru na Turahirwa baganiriye kuri KNC warahiriye gutwika ishati yaguze muri Moshions, nyuma yo kubona iyi videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Uriya muntu ni ikigarasha. Mu gihe cyanjye cyo kwanda maze gusobanura, bariya mbita ‘ibigarasha’. Kuba ikigarasha bihera mu mutwe. Burya iyo utazi ikintu, urabaza. Umunyabwenge, iyo umunyabwenge atazi ikintu, agendana amakenga. Iyo wifashe rero, ukavuga ikintu, ukanashyiraho action, ukanakangurira abandi ubunyamaswa. Ari gutima abantu banga ibyo intoki zanjye zakoze kubera amakuru mpimbano ajyanye na technology.”

Turahirwa yavuze ko KNC yakabaye akurikiranwa n’amategeko, abaye ahari, gusa mu gihe aya mategeko yaba adahari, “Imana yonyine ni yo mucamanza.”

Uyu munyamideli yahishuye ko amagambo ya KNC ari yo yatumye Moshions ikangurira abaguze imyenda yayo kuyiyisubiza, ikayigura kugira ngo iyivugurure. Ati: “Mbere yo kuyitwika ni yo mpamvu navuze nti ‘Muzazizane tuzibagurire, abumva bashaka kuzitwika. Barayizanye myinshi, tuzayigurisha guhera ejo.”

Icyakoze n’ubwo Turahirwa yahakanye ibyo gusambana n’abagabo babiri, hari abatekereje ko yabanje kubyemera ubwo yatangazaga ubutumwa bwisegura ku babonye iyi videwo.

Ubu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 5 Mutarama 2023, bwagiraga buti: “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’iyi videwo yashyizwe ku karubanda ijyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *