Umuhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Goodlyfe Ssekibogo Mowzey Radio abaye umwe mu byamamare byagiye bivuga umunsi wiherezo ry’ubuzima bikarangira bibaye.
Nkuko amateka agenda abigaragaza hari ibyamamare byinshi byabayeho gusa mu ipfa ryabyo bigatungura benshi bitewe n’uko batangazaga ikizabica cyangwa umunzi wiherezo ryabo bikaba uko. aha twavuga nka:

1.Ssekibogo Mowzey Radio: umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda benshi bafataga nk’umunyempano ukomeye kubw’ijwi rye ntagereranwa yavutse tariki 25-Mutarama-1983, uyu muhanzi wapfuye akubiswe bikomeye akagwa mu bitaro.
Mbere y’uko apfa yagiye agaruka kurupfu rwe nubwo benshi batamenyaga ikibyihishe inyuma, byatangiye agira ikiganiro n’umunyamakuru kazi ukora ikiganiro cy’imyidagaduro kuri radiyo imwe ikomeye mu gihugu cya Uganda ubwo yamubazaga umuhanzi afatiraho urugero kuriwe akamusubiza ko ntawe ahubwo ariwe abandi bafatiraho
Ati “Ninjye muhanzi ukomeye kurusha abandi kuko ninjye njyenyine uririmba mugahinda umushyitsi mu mara ntugire ubwoba ngiye gupfa ibi nkubwiye uzabivugire ku kiriyo cyanjye” bidatinze Radio yahise apfa.

2. Robert Nesta Marley: Bob Marley icyamamare munjyana ya Reggae yavutse tariki 06-Gashyantare-1945 aza kwitaba imana 11 Gicurasi 1981, gusa mbere y’uko apfa akaba yari yavuze kurupfu rwe kuko mubiganiro byinshi yaganiraga ninshuti ze yakundaga kumvikana avuga ko azapfa afite imyaka 36 birangira ariko bigenze kuko ufashe igihe yavukiye ugakuramo igihe yapfiriye birahura neza.

3.Abraham De Moivre: umuhanga mu mibare 26 Gicurasi 1667 . Abraham De Moivre uyu yamenyekanye cyane kuri forumile ya Moivre’s Formula. Yahanuye neza igihe azapfiraho neza n’iminota kandi ibi niko byagenze, kuko yakoze imibare agendeye ku minota 15 yasinziraga kumunsi mu gihe cyamasaha 24 bimwereka igihe azapfira avugako tariki 27-Ugushyingo 1754 azashiramo umwuka niko byagenze.

4.Frank Pastore: yavutse tariki 21-08-1957 yabaye umunyamakuru ukomeye w’aradio ya gikirisitu tariki 17-ukuboza 2002 yapfuye azize impanuka ya moto nkuko yari yarabivuze mu kiganiro kuri radiyo, ibi byaje kuba akora impanuka aho yagonze umuntu agahita ashimo umuwuka.

5. 2Pac Shakul: Uyu muramuzi icyamamare munjyana ya Lap yavutse tariki 16-06-1971 , avukira ahitwa East harlem mu mujyi wa New York ho muri Leta zunze ubumwe Z’Amerika, mu ndirimbo yakoze yitwa Heavy in the game yavuze neza ko azapfa arashwe kandi ko yabisobanura neza ibi niko byagenze tariki 13-09-1996 ubwo yaraswaga amasasu y’urufaya mu gatuza agahita apfa

6. Micheal Jackson: Benshi muramuzi icyamamare munjyana ya Pop yavutse tariki 29-08-1958 avukira ahitwa Indiana ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mbere yuko apfa Michael Jackson yatangaje ko ashaka gufpa kandi bitari kure mbere yamasaha make avuze ibi ku itariki ya 25-06-2009 ashiramo umwuka.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



