235109

Mozambique: Ibibazo 3 by’ingutu Perezida Chapo agomba guhangana nabyo

Sangiza iyi nkuru

Amajyaruguru ya Mozambike, ahakorera abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda, haracyavugwa ibibazo by’umutekano byaje kwiyongeraho n’ibiza byongeye gukura mu byabo abantu 25.000 mu cyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) ryise “ikibazo cy’ubutabazi kirushaho kuba kibi”.

Uhagarariye UNHCR muri Mozambique, Xavier Creach, yabwiye abanyamakuru mu kiganiro i Geneve mu Busuwisi ati: “Ibintu ni bibi cyane muri Cabo Delgado, aho ibitero by’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta bikomeje gutera abantu guhunga, gusenya ibikorwa remezo no guhungabanya ibikorwa byo gutabara.”

Umubare uheruka w’abavanwe mu byabo wagejeje ku bantu bakabakaba miliyoni 1.3 “bahungishijwe” n’urugomo, inkubi y’umuyaga ndetse n’imidugararo mu baturage. Akomeza avuga ko abantu ibihumbi babuze amazu yabo, bamwe ku nshuro ya kabiri n’iya gatatu, kandi bakaba bashaka umutekano.

Creach yavuze ko igihugu cya Perezida Daniel Chapo gihanganye n’ibibazo bitatu cyane cyane birimo amakimbirane akoreshwamo intwaro no guhunga kw’abaturage, ibiza bya hato na hato kubera imihindagurikire y’ikirere ndetse n’amezi y’imyivumbagatanyo yakurikiye amatora.

Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi ibiri Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zurwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi agejeje ubutumwa ku Ngabo za RDF ziteguraga kujya gusimbura izindi muri Mozambique.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Mozambique bazwi nka RSF (Rwanda Security Forces), ubu ni bo bonyine babungabunga amahoro muri Mozambique kuva Ingabo za SADC zasoza ubutumwa bwazo muri iki gihugu (SAMIM) muri Nyakanga umwaka ushize.

Kohereza Ingabo z’u Rwanda bwa mbere muri Mozambique gufasha FADM (Forças Armadas de Defesa de Moçambique) kurwanya inyeshyamba za kisilamu zigifite ibisigisigi mu majyaruguru y’igihugu byabaye hagati mu 2021 bisabwe na Guverinoma ya Mozambique.

Muri icyo gihe, ibihugu byohereje ingabo zari mu butumwa nk’ubu zoherejwe na SADC byari Afurika y’Epfo, Angola, Botswana, Lesotho, Malawi, Tanzaniya, na Zambiya.

Ibi bihugu byaje gusoza ubutumwa bwabyo bivuga ko byagize ikibazo cy’ingengo y’imari ahubwo n’imwe bihita byohereza Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho nabwo zirimo kuhava zitabashije gufasha Tshisekedi guhagarika AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *