Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukozanyaho n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique biravugwa ko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 zatangiye gukozanyaho n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba.

Igitangazamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko amakuru cyahawe n’abashinzwe umutekano muri Mozambique avuga ko iyi mirwano yarose ubwo ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi ziturutse mu karare ka Afungi.

Ngo ubwo zinjiraga mu ishyamba hafi y’agace ka Palma, zahahuriye n’aba barwanyi, zibarasaho, bahunga bagana ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania.

Umusesenguzi mu bya gisirikare yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziciye muri iyi mirwano abarwanyi bagera muri 30. Yagize ati: “Ubwo abarwanyi bahungaga bagana ku mupaka wa Tanzania, 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Mu masaha y’ikigoroba, RDF yari ikigenzura uduce tw’ishyamba muri Afungi.”

Ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya muri Mozambique mu ntangiriro z’uku kwezi, hashingiye ku masezerano yo gutabarana abakuru b’ibihugu byombi bagiranye. Hoherejwe abasirikare n’abapolisi, bose hamwe 1000 nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukozanyaho n’inyeshyamba
    Inkotanyi cyaneeee mukubite ibyo bishwi ibizi ubwenge biyamanike byo gaswi

  2. Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukozanyaho n’inyeshyamba
    Inkotanyi cyaneeee mukubite ibyo bishwi ibizi ubwenge biyamanike byo gaswi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *