Mozambique: Umukobwa wa perezida Armando Guebuza yishwe

Sangiza iyi nkuru

Valentina Guebuza, wari umunyemari ukomeye akaba n’umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, yishwe n’umugabo we amurashe ubwo bari mu rugo rwabo mu murwa mukuru wa Mozambique nk’uko byatangajwe n’igipolisi kuri uyu wa Kane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Valentine Guebuza, wari umwe mu bagize komite y’ishyaka FRELIMO, riri ku butegetsi, akaba ndetse yari umwe mu bagore b’ibikomerezwa ku mugabane wa Afurika, yahise ajyanwa kwa muganga nyuma yo kuraswa inshuro 4, ariko ashiramo umwuka ataragerayo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi, Orlando Mudumane.
Umugabo we, Zofimo Muiuane, yemeye icyaha, avuga ko bari bamaze iminsi babanye nabi.
Nyakwigendera Guebuza wakuye impamyabushobozi mu bijyanye n’ubwubatsi muri Afurika y’Epfo, yakoze imirimo itandukanye mu bijyanye n’itumanaho n’iby’amabanki, akaba yaranayoboye business zitandukanye z’umuryango we.
Muri izo business harimo Focus 21, ikigo cy’ishoramari mu bijyanye n’uburobyi bw’amafi, ibijyanye n’ubwikorezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyubakire, itangazamakuru ndetse n’icyambu cya Beira, umujyi wa kabiri wa Mozambique.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
_60091755_presidentarmandoemilioguebuza
Se, Armando Guebuza, yavuye ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2015 amaze imyaka 10 ku butegetsi, aho kubera ukuntu yakundaga business bamuhimbye Gue-Business. Kugeza ubu uyu mugabo aracyari uvuga rikijyana muri iki gihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters isoza ivuga.
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *