Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael yatangaje ko ingabo z’igihugu zifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano zishe umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa RENAMO urwanya ubutegetsi, Mariano Nhongo.
Nhongo yiciwe mu mirwano yahuje izi ngabo n’abarwanyi be, yabereye mu gace ka Mazamba, Akarere ka Chibabaya mu Ntara ya Sofala, mu masaa moya y’igitondo.
Bernardino yabitangaje ati: “Uyu munsi ku wa 11 Ukwakira saa moya n’iminota 30 z’igitondo, igisirikare ku bufatanye n’inzego z’umutekano zari ku burinzi byifatanyije mu kurwana n’abarwanyi b’umutwe uyobowe na Mariano Nhongo. Muri iyi mirwano…Mariano Nhongo yiciwe hamwe n’undi mu bakoranaga na we bya hafi.”
Biravugwa ko muri iyi mirwano, ingabo za Mozambique zafashe ibikoresho by’abarwanyi ba RENAMO birimo intwaro zirimo imbunda za AK47 n’amasasu agera kuri 95.
Nhongo yayoboye uyu mutwe witwaje intwaro, yiyomoye ku ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya RENAMO ryemeye imishyikirano na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi. We yafashe icyemezo cyo gushyira igitutu ku butegetsi, agaba ibitero mu duce turimo Manica na Sofala, arahira avuga ko atazigera amanika amaboko cyangwa ngo yemere imishyikirano.
Yishwe nyuma y’abandi bayobozi bakuru babiri bo mu mutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS biciwe mu ntara ya Cabo Delgado mu minsi mike ishize. Aba ni Sheikh Dr Njile North n’undi wari uzwi ku izina rya Muhamudu.


