Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin arasaba Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva ibyo ashinjwa bitumvikana.
Kuri ubu aba bombi baburana bidegembya nyuma y’aho Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana abri hanze ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali.
Uyu musenateri abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yumva ahangayitse kubera ibyaha Diane Rwigara ashinjwa we avuga ko bidasobanutse.
Yagize ati: “ Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara.”

Uyu musenateri avuga ko asanga Diane Rwigara yaba yaragejejwe mu nkiko bitewe n’uko yashatse kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu 2017.
Ati “Mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”
Ibitekerezo by’uyu musenateri byunzwemo na mugenzi we uhagarariye Leta ya Missouri, Agnes Wagner uvuga ko kuba Diane Rwigara yarashatse kugira uruhare mu bikorwa bya politiki mu mahoro nta cyaha kirimo.
Ati “ Uyu munsi turahamagarira u Rwanda kurekura Diane Rwigara, kuko kugira uruhare muri polotiki mu mahoro, atari icyaha.”
Ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku ifungwa rya Diane Rwigara, Perezida Kagame mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Libération, ubwo ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo yari i Paris yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro, yavuze ko ngo uyu mwari yishingikirije abantu benshi bo hanze bari bamushyigikiye maze bimutera kumva nta muntu wamukoraho.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aha yagize ati “Kuri Diane Rwigara ashinjwa ko umwaka ushize yashatse kwiyamamaza, agahimba urutonde rw’abamusinyiye kugira ngo kandidatire ye yakirwe. Ikigaragara yumvaga ko adakorwaho kuko ashyigikiwe n’abantu benshi hanze y’igihugu. Si uko bitemewe ahubwo biteza ibibazo byinshi.”
Biteganyijwe ko kuwa Kane w’icyumweru gitaha Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bazasomerwa imyanzuro n’urukiko rukuru.
Diane Rwigara ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe Diane yiteguraga kwiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu, guteza imvururumuri rubanda icyaha ahuriyeho na nyina Adeline Rwigara wihariye icyo guhembera amacakubiri .
Mu rubanza rwabo ruheruka, ubushinjacyaha bwasabiye Diane n’umubyeyi we igihano cy’imyaka 22 muri gereza no gucibwa ihazabu y’amafaranga.


