Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, mu Cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Intebe habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru cyari kigamije kubagezaho ibyaganiriwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 09 Ukuboza 2016. Kimwe mu byatangarijwe abanyamakuru harimo na politiki y’igihugu yo gukwirakwiza amazi na politiki y’isuku n’isukura n’ingamba zo kuzishyira mu bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu 2010 guverinoma yemeje politiki y’ikwirakwiza ry’amazi n’isuku n’isukura. Kuva yemezwa hagiye haba impinduka zitandukanye nk’aho EWASA yavuyemo ibigo bibiri, REG na WASAC ibijyanye n’isuku n’isukura bihabwa RWASAC.
Kuri politiki y’ikwirakwizwa ry’amazi harateganywa gukorwa ibishoboka ku buryo mu mpera za 2017-2018 Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amazi meza, mu gihe mu mijyi hifuzwa ko yaba ari hose. Harateganywa ko mu cyaro byibuze amazi yajya aboneka muri metero 200 uvuye kuri buri rugo mu gihe ubusanzwe amazi aboneka byibuze muri metero 500 uvuye kuri buri rugo.
Kugirango ibi bizagerweho, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, yavuze ko hazabaho gukorana neza n’abashinzwe gutunganya imijyi, gutunganya imiyoboro itwara amazi, gufata neza amazi y’imvura no gushaka umuriro wo gusunika amazi aho bitari byoroshye.
Hazabaho kandi kwegereza inzego z’ibanze imicungire y’amazi, kuzongerera ubushobozi bwo kwita ku mazi no kubaha abakozi bahagije, hanabe kunoza itangwa ry’amazi mu mujyi
Ikindi, ni ukwita kwegereza amazi ku buryo bwihuse amashuri, ibigo nderabuzima n’ahantu hateranira abantu benshi hanozwa inzego zishyira mu bikorwa iyi politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kijyanye n’isuku, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, yakomeje atangaza ko mu myaka 2 iri imbere abanyarwanda 100% bazaba bafite ubwiherero. Yongeyeho ko Isuku n’isukura mu mashuri, mu bigo nderabuzima n’ahahurira abantu benshi bigiye kurushaho kwitabwaho
Dr Nzahabwanimana kandi yavuze ko hari gutungwanywa ahazajya hashyirwa imyanda ku buryo itabangamira abantu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns/Bwiza.com


