Mu 2024 Abanyarwanda 35% bazaba baba mu mijyi — Minisitiri w’Intebe

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rurateganya gukora ibishoboka ku buryo mu myaka 7 iri imbere Abanyarwanda batuye mu mijyi bazava kuri 17% bakagera kuri 35% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu Nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 15, agaragaza imirongo migari igaragaza aho u Rwanda rwifuza kugera muri iyi myaka irindwi iri imbere.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente asobanura imirongo migari igaragaza aho u Rwanda rwifuza kugera mu myaka 7 iri imbere, yakomoje ku kibazo cy’iterambere ry’imijyi, avuga ko mu bindi by’ingenzi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugeraho mu rwego rw’ubukungu, harimo kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi ku buryo mu 2024 abantu bazaba bayituyemo bazaba bageze kuri 35% bavuye kuri 17,5% dufite muri iki gihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko u Rwanda ruteganya kongera imijyi yunganira umurwa mukuru mu rwego rwo kugirango ibi bizashoboke mu 2024.

Ni mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority) kivuga ko imijyi 6 yunganira umurwa mukuru; Musanze, Rusizi, Bugesera, Huye, Rubavu na Nyagatare nayo irimo gufashwa kuba ahantu hakurura ishoramari ryigenga binyuze muri serivisi za kinyamwuga zihatangirwa.

Mu bindi Minisitiri w’Intebe yakomojeho muri iyi nama, harimoKurushaho kwihutisha iterambere rishingiye ku ishoramari ry’Abikorera; hashyirwaho ingamba ziboneye zizafasha u Rwanda kugira umwanya mu ruhando rw’ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-Based Economy).

Yagize ati: “ Ni muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza guha urubyiruko umwihariko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’iterambere .”

Yakomeje avuga ko imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2017 urubyiruko ruri mu kiciro gishobora gukora akazi (working age) rungana na 27% y’abaturage bose, mu gihe biteganyijwe ko muri 2024 bazaba bagera kuri 29%.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kurushaho kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo, Guverinoma y’uRwanda ikaba yafashe umurongo wo kujya igaragaza ahakiri icyuho mu bumenyi n’ubumenyingiro bikenewe (skills gap) mu bice byose by’ubukungu nk’uko Dr Ngirente yakomeje avuga.

Ibi ngo bikazafasha urubyiruko kubaka ubumenyi n’ubumenyingiro rushingiye ku bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose ziteganyijwe.

Ibindi by’ingenzi Guverinoma ikomeje kwitaho nk’uko Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ni:

  • Uguteza imbere ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ubuhahirane hagamijwe gutsura iterambere ry’u Rwanda n’iry’Afurika;
  • Kurushaho guha ingufu urwego rw’ubutabera hakomeza no gushimangirwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Iyi Nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 biteganyijwe ko isoza kuri uyu wa kabiri, yahuriyemo Abanyarwanda bagera mu 2000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Guverinoma, abanyemari, abahagarariye Sosiyete sivile, Abanyarwanda baba muri diaspora ndetse n’abadipolomate b’abanyamahanga.

Inama y’Umushyikirano ikaba iba buri mwaka mu rwego rwo gusuzuma ibimaze kugerwaho mu myaka mikeya ishize no gutegura ibigomba kwitabwaho mu gihe runaka kiri imbere.
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *