Mu 2026 imyaka izaba ibaye 40 abantu bashaje bayoboye, ibyo bizahinduka – Lt. Gen. Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukomeje gutangaza ibintu bitavugwaho rumwe muri iyi minsi bamwe bakibaza ko yaba afite ikibazo mu mutwe, kuri ubu yatangaje ko urungano rushaje rwayoboye Uganda kuva mu 1986 ruyobowe na se, Yoweri Museveni, rugomba kwitegura kujya ku ruhande urungano rushya rukita ku bibazo by’igihugu .

Abinyujije kuri twitter kuri uyu wa Mbere ushize, Muhoozi yagize ati “ Mu 2026, izaba ibaye imyaka 40 abantu bashaje bayoboye. Ibyo bizahinduka,”

Yakomeje agira ati “ Ayo ni amabwiriza avuye kuri Yesu Kristo! Urungano rwacu ruzita kuri iki gihugu,”

Ibi Muhoozi yabitangaje mu gihe urubyiruko rwo mu Karere ka Mitooma kuwa Gatandatu ushize rwashyize imbere se, Perezida Mseveni, nk’umukandida wabo rukumbi mu matora rusange yo mu 2026.

Ni mu gikorwa cyari cyateguwe n’umukada w’akadasohoka wa NRM akaba na minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu, Maj.Gen. Kahinda Otafiire w’imyaka 71, nk’uko tubikesha Chimpreports.

Otafiire yavuze ko kugira umukandida wabo Museveni byaganiriweho mu buyobozi bukuru nshingwabikorwa bwa NRM, kandi yizeza kuzageza kuri Perezida Museveni ibyifuzo by’urwo rubyiruko.

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko Otafiire yacuze uyu mwanzuro mu gikorwa yari yatumiyemo ibikomerezwa byo muri NRM gusa.

Chimpreports ikaba ivuga ko ibyatangajwe na Muhoozi bigaragaza ko Muhoozi atishimiye urungano rushaje rwafashe ubutegetsi mu myaka 40 ishize rukaba rugishaka kubugundira.

Abasesenguzi bakaba bavuga ko kuba Muhoozi yarakuriye mu izingiro ry’ubutegetsi, azi neza ukuntu abegereye se bya hafi, by’umwihariko abarengeje imyaka 60, bitwaye nabi mu kwita ku bibazo by’igihugu.

Muhoozi ati “ Rungano rwanjye, ndabakunda cyane! Bakundaga kuvuga ko tudashobora kwiyamamariza kuyobora igihugu,..ko turi abana! Reka twereke abasaza bacu ko dushobora kuyobora iki gihugu neza!”

Nubwo rero Muhoozi yakomeje guhakana ko afite inzozi zo kuba perezida, ibyo amaze iminsi atangaza kuri twitter ngo bigaragaza neza ko yifuza kuzasimbura se, mu gihe hari ibimenyetso ko uyu musaza ashobora kongera guhatana mu matora yo mu 2026.

Mu ruzinduko aheruka kugirira muri Masindi ariko, Museveni yabaye nk’ugaragaza ko ashyigikiye imyitwarire y’umuhungu we yo kwerekana ko abatavuga rumwe na NRM ntaho bamenera.

Lt Gen. Muhoozi rero akomeje kuvuga ibintu bitakirwa kimwe n’abamukurikiranira hafi, nk’aho kuri uyu wa Mbere na none yacanye umuriro kuri twitter igihe yagiraga atya agatangaza ko we n’ingabo ze bafata Nairobi mu byumweru bibiri, ibyo umwe mu banyamategeko bo muri Kenya afata nko gutangiza intambara kuri Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *