image_2023-04-24_050708233.png

Mu bihugu 10 bituwe cyane ku Isi harimo 1 gusa cyo muri AFURIKA-Dore urutonde

Sangiza iyi nkuru

Uko imyaka igenda yihirika ni nako isi igenda igira umubare munini w’abaturage bagenda biyongera. Muri ibyo bihugu tugiye kureba uko bikurikirana mu mibare y’abaturage tugiye kurebera hamwe 10 bya mbere ku Isi, muri byo hakaba harimo igihugu kimwe cyo muri Afurika nkuko urubuga rwa worlddata.info rubitangaza .

image_2023-04-24_050708233.png

10.Mexico
mexico, ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za America, iki gihugu uretse kuba gifite ubuso bunini bungana n’ubuso bwa 1,964,375 km², gifite abaturage miliyoni 126.7 bahatuye.

9.Uburusiya(Russia)

Iki ni igihugu kibaruzwa ku migabane ibiri.Igice kimwe kibarizwa mu burasirazuba bw’Uburayi , ikindi kikabarizwa mu majyaruguru ya Asia.Uburusiya buri ku buso bwa 17, 000000km² bukaba bufite abaturage miliyoni 143.4.

8.Bagaladesh

Bangladesh ni igihugu cyibarizwa ku mugabane wa Asia cyegereye Ubuhinde.Iki gihugu kiri mu bifite ubucucike bwinshi kuko usanga kuri km² imwe hatuwe n’abaturage basagaho gato 1147.

Iki gihugu gifite abaturage 169.4 Miliyoni, ubuso bungana na 147,630 km², muri abo 61% usanga batuye mu byaro.

7.Nigeria

Iki ni igihugu cyo muri Afurika gifite abaturage benshi mu icumi bya mbere bituwe ku isi.Iki gihugu ubusanzwe giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, kikaba gifite ubuso bungana na 923,770 km² kikaba gituwe na 213.4 Miliyoni. Abenshi muri bo 53% batuye mu mijyi.

6.Bresil

Ni igihugu kibarizwa mu majyepfo ya Amerika. Kikaba ari icya 3 mu bunini nyuma ya Canada na USA. Ubuso bwacyo ni 8,515,770 km² naho abaturage bagera kuri 214.3 Miliyoni.

Bresil isanzwe izwi nk’ubutaka bwa ruhago n’imyidagaduro, aho usanga hari ibyamamare bitandukanye bizwi byazamuye izina ryayo.

5.Pakistan

Pakistan ni igihugu cyibarizwa muri Asia kikaba gihana imbibi n’Ubuhinde. Iki gihugu kiri ku buso bwa 796,100 km², gituwe n’abaturage benshi muri bo biyeguriye idini ya Islam.Mu baturage 231.4 Miliyoni 63% babarizwa mu byaro.

4.Indonisia

Iki ni igihugu kibarizwa hagati y’inyanja ya Atlantic n’iy’Ubuhinde , gituwe n’abaturage babarizwa muri 273.8 Miliyoni ku butaka bwa 1,913,600 km² . Indonisia mu bunini ku isi ni ya 15 aho usanga iruta byinshi mu bihugo bya amerika n’Uburayi. 57% by’abaturage baho babarizwa mu mijyi.

3.USA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ubusanzwe ibarizwa hagati ya inyanja ya Atlantic na Pacific.Iki gihugu gifatwa nk’igihanganjye ku isi kibarizwa ku buso bungana na 9,831,510 km² naho abaturage bo ni 331.9 M . 83 byabo babakaba babarizwa mu mijyi.

2.Ubushinwa(China)

Iki gihugu kibarizwa mu burasirazuba bwo muri Asia kikaba ari icya kane ku isi mu bunini dore ko gifite 9,562,910 km², gifite abaturage 1,425.7 Miliyoni.Uyu mwanya Ubushinwa bwawugiyeho buhigitswe n’Ubuhinde.

1.Ubuhinde(India)

Ubuhinde ni igihugu kibarizwa muri Asia, kikaba ari icya kabiri mu bunini nyuma y’Ubushinwa dore bufite ubuso bungana na 3,287,259 km².

Abaturage b’Ubuhinde babarirwa kuri 1,425.8 Miliyoni,ubucicike bwabo bukaba buri hejuru kuko kuri km² imwe hatuye abasaga 433.7, abenshi bakaba batuye mu byaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *