Mu cyumweru: Gereza zo mu Rwanda zabonetsemo 161 banduye Covid-19, Kabuga agezwa mu rukiko i La Haye bwa mbere

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 kirangira tariki ya 15 Ugushyingo 2020, cyaranzwe n’inkuru ziganjemo iz’ubutabera, politiki ndetse n’ubuzima; zikaba ari nazo twibandaho muri iki cyegeranyo.

Duhereye ku buzima:

Gereza zo mu Rwanda zabonetsemo 161 banduye Covid-19

Kuva tariki ya 9 Ugushyingo kugeza tariki ya 15, gereza zo mu Rwanda zimaze kubonekamo abantu 161 banduye Covid-19, hashingiwe ku makuru akomeje gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Tariki ya 9 ni bwo Minisitiri Dr. Ngamije Daniel yagiranye ikiganiro na RBA, avuga ko Gereza ya Rwamagana yabonetsemo abanduye iki cyorezo 13. Tariki ya 11, na Gereza ya Nyarugene yabonetsemo abandi 27.

Iki cyorezo cyageze no muri Gereza ya Muhanga, aho tariki ya 13 habonetse abanduye 36, kuri wa 14 nabwo habonekamo abandi 30.

Abandi bantu 55 banduye iki cyorezo babonetse muri Gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa 15 Ugushyingo.

Kabuga yagejejwe imbere y’urukiko rwa La Haye, araceceka

Tariki ya 11 Ugushyingo 2020 ni bwo Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (UN), ishami rya La Haye.

Uyu musaza yageze mu rukiko ntiyagira icyo avuga ku byaha 7 akurikiranweho bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kubera ko ari uburenganzira bwe nk’uregwa, umunyamategeko umwunganira, Emmanuel Altit yasabye umucamanza ko yafata umukiriya we nk’uwahakanye ibyaha, na we arabimwemerera.

Tito Rutaremara ashyigikiye ko leta na opozisiyo bajya bahurira mu biganiro

Tito Rutaremara uri mu Kanama Ngishwanama k’Inararibonye, yashyigikiye igitekerezo cy’uko leta n’abatavuga rumwe nayo, bajya bahurira mu biganiro, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze.

Yabivugiye mu kiganiro mpaka cyamuhuje n’umunyamakuru Robert Mugabe kuri Real Talk Channel, ubwo bavugaga ku rwego demukarasi igezeho mu Rwanda.

Uyu munyamakuru, yavuze ko mu Rwanda haba ibiganiro byo kwisuzuma nk’Inama y’Umushyikirano, ariko haburamo abatavugwa rumwe n’ubutegetsi (opposition), asaba ko hajya haba ibiganiro bihuza impande zombi.

Hon. Rutaremara yarabyemeye kuko ngo “ni ingenzi”, avuga ko iki kiganiro cyajya kiba nka rimwe mu myaka ine cyangwa itanu.

Gen. Jacques Mupenzi yubakiye umuturage inzu

Tariki ya 10 Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi yashyikirije umuturage w’i Nyaruguru inzu ifite agaciro ka miliyoni 6 yamwubakiye.

Umuturage Lt. Gen. Mupenzi yubakiye yitwa Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru. Tariki ya 17 Nyakanga 2020 mu nama y’umutekano yahuje abaturage barimo abo mu murenge we, ni bwo yamenyesheje uyu musirikare ko nta nzu agira, amwemerera kumwubakira.

Umuyobozi wa Batayo ya 51 ikorera mu Karere ka Nyaruguru, Maj. Mbonimpa Charles ni we washyikirije Nyirambarushimana iyi nzu.

Umugabo w’i Musanze yishe abana babiri, akomeretsa undi, abaziza ibiryo

Umugabo witwa Imanizabayo wabarizwaga mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze yakubise abana batatu abaziza kurya ibiryo mu rugo rwe, babiri muri bo bari mu kigero cy’imyaka 10 bakaba barapfuye, undi aracyarwariye mu bitaro bikuru bya Ruherngeri.

Byabaye tariki ya 10 Ugushyingo, ubwo uyu mugabo abaturage bita ‘Muganga’ yageraga mu rugo agasanga ngo “abana bariye ibiryo”. Yahise abakubita, umwe apfira aho ngaho. Umugabo yafashe umurambo w’uyu mwana, ajya kuwuta ku mugezi wa Kigombe, ahita atoroka. Abaturage baje kumenya andi makuru y’uko n’abandi bagizwe intere, bajya kubareba mu rupangu rwa Imanizabayo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva icyo gihe ruracyashakisha Imanizabayo, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, nta makuru mashya ruramutangazaho kuva tariki ya 11 Ugushyingo, ubwo rwashyiraga hanze itangazo ryo kumushakisha.

Zaina Namiro na bagenzi be bari barakatiwe gufungwa imyaka 25, bagabanyirijwe igihano

Tariki ya 9 Ugushyingo 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kugabanyiriza igihano abakobwa barimo Zaina Namiro bari barahamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bagakatirwa imyaka 25 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 4.4.

Ubujurire bw’aba bakobwa bavuzweho kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo, bwatumye izina ry’icyaha cyari cyarabahamye gihinduka, cyitwa icyo “Gukubita no gukomeretsa bikabije”.

Umucamanza yanzuye ko aba bakobwa bakatirwa igifungo cy’imyaka 15, bagacibwa n’ihazabu ya miliyoni 3, hashingiwe ku cyo itegeko riteganya ku wakoze iki cyaha.

Uburangare bwatumye Amagaju FC aguma mu cyiciro cya kabiri

Tariki ya 11 Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasezereye burundu Amagaju FC yakinaga imikino ya kamarampaka (playoffs), yo gushaka itike iyageza mu cyiciro cya mbere.

Byatewe n’uko iyi kipe yarangaye, bigatuma abakinnyi bayo 11 bandura icyorezo cya Covid-19 nk’uko byagaragaye mu igenzura FERWAFA yakoze.

Nk’uko Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa yabivuze, ikosa Amagaju yakoze ni ukwemerera umukinnyi wayo witwa Murindwa Evariste kujya mu mwiherero n’abandi bakinnyi kandi atari yakabonye ibyavuye mu bipimo bya Covid-19 yari yafashwe, bigatuma yanduza abandi.

Amagaju yazize kutubahiriza amabwiriza ya FERWAFA na Minisiteri y’Ubuzima yo kwirinda Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *