Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 kirangira tariki ya 25 Ukwakira 2020. Cyaranzwe n’amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, ubw’igihugu ndetse n’umutekano wacyo. Ni cyo gihe intumwa y’u Rwanda n’iy’u Burundi zagiranye ikiganiro, RURA ihagarika ibiciro by’ingendo byari byarateje impaka, n’andi menshi.
Ijwi rya rubanda ryatumye RURA isubizaho ibiciro by’ingendo bya mbere ya Covid-19
Nyuma y’inama Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yari amaze kugirana n’inzego zitandukanye zirimo Ngenzuramikorere, tariki ya 21 Ukwakira 2020 hahagaritswe ibiciro by’ingendo byari biherutse gushyirwaho bigateza impaka.
Ibi biciro byateje impaka byari byarashyizweho n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) tariki ya 14 Ukwakira 2020 ishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12. Gusa abaturage bavuze ko uru rwego rukomeje kubihanika, kandi imodoka zemerewe gutwara abagenzi bakwiye ku myanya yose.
Nyuma y’inama na Dr. Ngirente, RURA yasubijeho ibiciro yari yarashyizeho mu 2018, aho umugenzi uteze imodoka itarenga i Kigali yishyura 22 rwf ku kilometero, naho ahandi hose ni 21 rwf ku kilometero kimwe.
Iyicwa ry’abayobozi b’imitwe irwanya leta y’u Rwanda
Tariki ya 23 Ukwakira 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Col, Rugema Emmanuel wari umuyobozi w’umutwe wa RUD Urunana urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru yaturutse mu gisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko Col. Rugema yiciwe mu giturage cya Katwiguru muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Col. Rwigema wishwe tariki ya 21 yari yasimbuye Gen. Leon Mpiranya (Kagoma) ku mwanya w’ubuyobozi bwa RUD Urunana, na we wari warasimbuye Gen. Afurika Jean Michel. Aba bose uko basimburanye biciwe mu bitero by’ingabo za RDC.
Hari andi makuru kandi avuga ko umuyobozi wa FDLR ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Gen. Nsengiyumva Venuste (Secyugu) nawe yaba yaciwe mu gace ka Tonga, mu mirwano yahabereye. Urupfu rwe, rwaba rwaraturutse ku kagambane gashingiye ku makimbirane ari mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe.
Inama yahuje u Rwanda n’u Burundi ku mupaka wa Nemba
Tariki ya 20 Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda; Vincent Biruta na Albert Shingiro w’u Burundi bahuriye ku mupaka wa Nemba mu biganiro byari bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi bimaze imyaka 5 bidacana uwaka.
Impande zombi zagaragaje ko zifite ubushake bwo kugirango u Rwanda n’u Burundi byongere kubana neza, zizeza kandi ko hazakomeza ibiganiro byiga kuri iyi ngingo.
Inama ya Minisitiri Biruta na Shingiro ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikomeje gushakirwa umuti, nyuma y’aho na none abakuriye inzego z’ubutasi muri ibi bihugu bagiranye indi nama mu kwezi gushize, bemeranya gukemura ibibazo by’umutekano muke ku mbibi.
Kabuga Félicien ntabwo akiburaniye i Arusha
Tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo umucamanza w’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (IRMCT), Iain Bonomy yemeje ko Kabuga Félicien uregwa uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, azaburanishirizwa i La Haye mu Buholandi; aho kuba muri Tanzania.
Ni nyuma y’aho abunganira Kabuga mu mategeko, bari bagaragaje imbogamizi zihari mu gihe umukiriya wabo yaba ajyanwe i Arusha; zirimo kuba ubuzima bwe butameze neza, kuba Tanzania itarafashe ingamba zikomeye zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, no kuba ajyanye i Arusha yaba agiye kure y’umuryango we, kandi itegeko rimuha uburenganzira bwo kutajya kure yawo.
Kabuga Félicien wari umaze imyaka igera kuri 23 ashakishwa, yafatiwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.
IMIKINO
Rayon Sports yabonye umuyobozi mushya wabaye umusirikare
Umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa 24 Ukwakira 2020 watoye abayobozi b’ikipe mu nzego zitandukanye, Rtd. Capt. Uwayezu Jean Fidel atorerwa kuba Perezida. Ni nyuma y’iminsi mike yari ishize Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere rwari rushyizeho ubuyobozi bw’inzibacyuho.
Ishyirwaho ry’abayobozi batandukanye rije nk’uburyo bwo gushakira umuti uruhuri rw’ibibazo byaranze iyi kipe; byagiye ahagaragara cyane ku buyobozi bwa Sadate Munyakazi uherutse kweguzwa na RGB.


