Ni mu nkuru Bwiza.com ikesha ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda , aho Umukuru w’Igipolisi cya Uganda , Gen Kale Kayihura yihanukiriye akizeza abaturage ba Uganda ko nta kabuza igihugu cyabo mu gihe gito kizahinduka nk’ijuru ku bazaba bagituyemo.
Ni amagambo uyu mujenerali yatangarije mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mu Ofisiye w’umupolisi wakoreraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ummutekano w’indege za gisivili muri Uganda , Late Senior Superintendent of Police Coleb Mwesigye ,uyu akaba yari inzobere mu by’umutekano w’ibibuga by’indege ,iyo mihango ikaba yaberaga muri Itorero rya All Saints Church riherereye mu gace ka Nakasero muri Kampala.
Nk’uko umunyamakuru Rachel Mabala wa Daily Monitor akomeza abitangaza , Jenerali Kale Kayihura yafashe ijambo nuko arangurura mu ijwi rigira riti “Nk’uko mubizi Uganda ni igihugu cy’amahoro ,kandi njye ubwange ubu ndishimira ko nkirimo kandi ndi muzima, gusa mu myaka ibiri iki gihugu kizaba ari nk’ijuru ,icyo nasaba buri wese uri hano ni ukurwanya iterabwoba yivuye ibyuma”!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Jenerali Kayihura kandi yakomeje avuga ubutwari bw’uyu mu ofisiye wari witabye Imana, aho yatangaje ko kugirango Uganda izabone umusimbura ku mirimo yakoraga bizatwara imyaka itari munsi y’icumi.
Yagize ati“Mu mwanya yakoragamo ku kibuga cy’indege ,yahoraga ahanganye na za magendu zahoraga zihasirisimba , ntiyahwemaga guhora ahagarika ababikoraga ,nyamara abo bose nibo batasibaga kumuhoza ku nkeke yo kumuhimbira ibyaha bya mvahe na njya he kubera ko yabazitiraga kwikorera ibyo bashaka,aharanira kubaka igihugu cye”.
Sibyo gusa kandi ,kuko Jenerali Kayihura yavuze ko kuva yakumva inkuru y’uko Coleb arwaye ,ngo yahise yumva abaye nk’utaye ubwenge ,kandi bikamubabaza cyane kuko ngo ikibazo yari afite cyashoboraga gukemuurwa mu maguru mashya ntikimuhitane nk’uko Jenerali Kayihura ngo yabyifuzaga ,nyamara ngo Imana yari izi byose yahisemo kumuhamagara.
Umupfakazi wa nyakwigendera Coleb Madamu Janet Mwesigye ariko we , mu ijambo yafashe muri uwo muhango ,yabaye nk’uhinyura amagambo ya Jenerali Kayihura ,aho yatangarije imbaga ko umugabo we ajya kuremba ntako atagize yinginga uyu mu Jenerali wari unamukuriye ,amusaba atakamba ,amwaka uruhusa rwo kujya kwivuza umutwe wahoraga umumereye nabi , maze akimwa uruhusa rwo kujya mu Bitaro bya Agha Khan Hospital i Nairobi nk’uko Nyakwidendera yahoraga abyifuza.
Ngo mu byagaragaye nk’impamvu y’urupfu rwe ,Cole ngo yaba yari yarashegeshwe n’ibibyimba byari byaribasiye ubwonko bwe ,nyamara ngo byashoboraga no kubagwa agakira iyo bikorwa hakiri kare,kugeza ubwo yitaba Imana kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2017.
SSP Mwesigye 1976 , yinjiye mu gipolisi muri Werurwe 2010 ari ku ipeti rya Assistant Superintendent of Police ,ariko agahana mu 2014 ,aza kuzamurwa mu ntera agirwa Superintendent of Police ,ubu akaba yitabye Imana ariwe wari Komanda w’Ikigo gishinzwe iby’umutekano w’indege za gisivili muri Uganda,akkaba assize umwana umwe .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall / Bwiza.com


