Mu gihe Trumpism yashinga imizi mu bihugu by’ibihangange, Isi yahinduka umuyonga

Sangiza iyi nkuru

Trumpism ni uburyo bwo gutegeka abatuye isi babonamo ibintu bashingiye ku kuntu umuyobozi mushya watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abonamo ibintu cyangwa ateganya gukoramo imirimo ye.
Bitandukanye n’uko ubusanzwe abandi babitekerezagamo, kandi ibyo bikaza bitunguranye, bimwe benshi cyangwa bamwe baba batatekerezaga ko bitakunda bakabona birabaye!
Mu gihe isi yari itariruhutsa imvune yasizwemo n’umugambi witiriwe BREXIT, ya gahunda yari iyo gukura Ubwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Abanyamerika nabo bahise barundamo irindi hurizo ry’Isi .
Ihurizo tuvuga ni iryabonetse mu kwamamaza no gutora umutegetsi ufite imigambi itarigeze itekerezwa mbere ko yagerwaho [ Trumpism ] ubwo batoraga umukandida w’ishyaka ry’aba Republicans, Bwana Donald Trump wahabwaga amahirwe make ugereranije n’uwo bari bahanganye mu matora wo mu ishyaka ry’aba Democrats, Madamu Hillary Rodham Clinton.
[ad id=”44145″]
1.Iki ni igihe isi igomba guhindura imitegekere n’imitekerereze
Impinduka abaturage b’Ubwongereza bagaragarije mu matora ya Referendum yo ku wa 23 Kamena 2016, ubwo abashyika kuri 51.9% bivanaga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, abandi na 48.2% bakabihakana.
Izo mpinduka kandi zagombaga kwereka amahanga ko harubwo abaturage bashobora gutekereza uku, naho abategetsi bagatekereza ukundi bihabanye kuko nkeka ko David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza wateguye iriya Referendum atizeraga cyane ko abaturage be batora Yego ku bwinshi ukwivana muri mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Ntibukeye 2 Abanyamerika nabo baba batoye Bwana Donald Trump ku buryo nabo basaga n’abatemera ko ibyo bishoboka.
trump1
Hibazwaga ukuntu umuntu uvuga ibimuri ku mutima byose uko abyumva harimo no kuba we ku bwe kugira arengere imirimo y’urubyiruko rw’Abanyamerika yazahita yirukana abimukira batujuje ibyangombwa baje muri Amerika bakigabiza imirimo yari ibagenewe bigatuma Abanyamerika babura akazi, ibyo kandi abantu bagatinda kubyumva ko ari ingingo ikomeye Donald Trump yatangaga yamuhesha gutsinda.
N’izindi zasaga n’izihabanye n’imitekerereze ya bamwe bibwiraga ko bafite mu biganza imitekerereze yose y’abanyamerika, bifashishije uburyo bo bari basanzwe bayobora bwiganjemo uburyarya bukabije bukandamiza abaturage mu cyayenge ,nkaho bo [ abaturage batagira ubwenge].
Umuntu wavugaga ko yakubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique abandi bakajyaho bakamuha urwamenyo gusa batazi ko hari abantu babiha agaciro.
Ibi rero byari bikwiye guha abantu isomo ko nta kidashoboka kw’Isi cyane ko byagaragaye ko ibyo kumva ko hari abantu badasanzwe batekerereza abandi, imbaga n’imbaga maze bakabagotomeza ibitekerezo byabo ko bikwiye kugenda bicika.
HarI ubwo njya mbona ko n’ibigo bitegura integanyanyigisho mu mashuri amaherezo byagakwiye kujya bijyisha inama abanyeshuri kuko abo banyeshuri nibo baba baziga aya masomo mu gihe abayategura bo baba barakuyemo akabo [kari agaciyemo ariko gaturanye hafi n’ingingo turiho ].
Tubijyanishije n’inkuru yacu ni nko kuvuga ko Abategetsi kwicara bagapangira ubuzima budahwitse abaturage nkaho bazi ibyo batekereza byose ari ukugosorera mu rucaca ,ahubwo hagakwiye kurebwa icyo rubanda rushaka kabone n’ubwo cyaba gisharira ariko bo bakibonamo inyungu zabo.
Nicyo Leta ihora yiyama abayobozi b’uturere bategura imihigo batagishije inama abo bayobora. Buriya hari imihigo abo bategetsi bahiga abaturage bo bumva iri kubatera ikizibakanwa.
Ukabaturaho iki kandi bo bashaka kiriya, nawe ukagirango bayakiriye . Erega na Hillary Clinton yahigaga neza, ariko agahiga ibidakora ku buzima bwa rubanda rusanzwe ari narwo rwinshi mu batora kabone n’ubwo muri Amerika imitorere yabo itandukanye niyo tujya twumva ahandi,…
[ad id=”44145″]
2.Ese isi yiteze iki ku bategetsi bakarishye batorerwa kuyobora ibihugu by’ibihangange?
Tukiri aha turebere hamwe igihe isi yaba iyobowe itya kandi birashoboka:

  • United Kingdom :Theresa May ugendera nawe ku matwara akaze!
  • Russia Federation: Vladimir Putin gashozantambara karundura ku isi yose ukurikije ko atavugirwamo !
  • State of Israel: Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo we Avigdor Liberman batoroshye ku butagondwa no gukunda intambara!
  • USA na Donald Trump: Ari nawe umutwe w’inkuru yacu ushingiyeho! Mundebere iyi kipe nukuri. Yemwe n’uwabagira abakinnyi b’indi mikino itari politiki, bajya bahondagura abasifuzi, ubwo murumva aho nganisha!

Ubwo rero twongereho ko no mu gihe amatora yo muri France yakorwa vuba aha mu mwaka utaha tukajya kubona tukabona :

  • France : iyobowe n’umwe muri gashozantambara ukaze uhatanira kuzatorwa mu ishyaka ry’aba Republicans ryo mu Bufaransa ariwe Alain Juppé, kuri ubu uyobora umujyi wa Bordeaux unahabwa amahirwe n’abashaka impinduka mu Bufaransa cyane ko nawe Trumpism yayimize bunguri.

Uko byagenda kose ntawamenya uko byagenda mu gihe abategetsi bakaze nkaba kandi b’abanyamahane bakwigarurira ubuyobozi bw’ibihugu byabo by’ibihangange ku isi.

benjamin
Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel

Ibihugu usanga kimwe cyose cyaba gishaka kuba igihangange nk’uko Slogan ya Donald Trump ari nawe shingiro ry’iyi nkuru yabivugaga ngo “Make America Great Again” nko kuvuga ngo “Mureke duhindure Amerika igihangange na none”.
Ugahita wibaza niba hatagiye gukurikiraho amarushanwa atazaburana no gushotorana kwa hato na hato cyangwa intambara zikomeye kuko ndemeza ko Amerika itazahinduka igihangange bisumbye uko twari tuyizi binyuze mu mudiho cyangwa amashyi.
[ad id=”44145″]
3.Intambara ya 3 y’Isi ntizabura kurota kabone n’ubwo isi yabyihunza gute
Kuva aho imenyeye ko Donald Trump yatorewe kuyobora White House,Leta ya Israel yahise ikeza uyu mu Perezida utarigeze na rimwe akozwa iby’amasezerano Amerika n’andi mahanga akomeye yagiranye n’igihugu cya Iran ku bijyanye n’ihagarikwa ryo gutunganya ubutare bwa Uranium hamwe n’icurwa ry’intwaro za kirimbuzi icyo gihugu cyavugwagaho gucura ku bwinshi.
Guhera kera Leta ya Yerusalemu ntiyigeze yemera aya masezerano yahaga uburyo Iran bwo kureka gucura ibyo bitwaro nta ntambara ibayeho kugeza naho Israel bivugwa ko yari yaramaze kwitegura gutera Iran, n’ibikoresho yari yararangije kubitegura ariko ubutegetsi bwa Barack Obama bukayibera intambamyi kubera ko bwo bwifuzaga ko iki kibazo cyarangira mu buryo bwa dipolomasi.
Rep.Mike Pompeo uherutse gushingwa amabanga yo kuyobora ikigo cy’Amerika cy’Ubutasi CIA [ Central Intelligence Agency ] ejo bundi kuwa 17 Ugushyingo 2016 akimara kumenya ko ahawe uwo mwanya yahise yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati :
“ Nta kabuza icyo nzashyira imbere n’ugusesa amasezerano y’agahomamunwa twagiranye na kimwe mu bihugu bya mbere ku isi mu gutera inkunga imitwe y’ibyihebe”.
Mike Pompeo kandi kuva na kera ntiyahwemye kubwira Barack Obama ko ari gutanga Amerika mu maboko y’abanzi karundura ba Amerika ari we Iran, aho mu gihe yari imbere y’akanama gashinzwe ubutasi ka Amerika hari mu 2013 atajijinganije mu kwerekana ko Iran aricyo gihugu kibangamiye umutekano wa Amerika n’incuti zayo kurusha ibindi kuva aho habereye Revolusiyo ya Iran mu 1979.
Ubwo Perezida Donald Trump yahuraga bwa mbere n’itsinda rimufasha gushyiraho abazamufasha gutegeka mu nyubako ye ndende Trump Tower, iri Manhattan i New York, uhagarariye Israel muri Loni, Bwana Ron Dermer nawe yagiyeyo nk’indorerezi maze aboneraho gusaba Donald Trump kutazahirahira ngo atabe mu nama Israel maze ngo akorane na Iran.
Uyu mugabo Rep.Mike Pompeo kandi yanarahiriye kuzivugana Edward Snowden wihaye kumena amabanga y’ubutasi bwa Amerika, namwe munyumvire aba bategetsi isi iri kugwiza nta funi nta mujyojyo!
Bukaba ari ubwa mbere nyuma y’intambara ya 2 y’isi yose isi yongeye kuyoborwa n’abategetsi bakaze ba gashozantambara.
Ubu se murabona muri aba bose arinde warebera wa mugabo wo muri Korea ya Ruguru Kim Jong-Un agerageza ibitwaro bya kirimbuzi akamureka badakozanyijeho koko ?
Aba bagabo nta numwe wareka kurasa kuri Iran kwa kundi ijya yiha gufata aba Marines ba Amerika bibeshye ku mipaka y’amazi mu mato yabo kenshi iyo baba bari mu bikorwa bya gisirikare byabo bya buri munsi.
Aba kandi ndeba aha, ntibazareka gukozanyaho n’Ubushinwa mu gihe bagonganira mu mazi mpuzamahanga akikije Ubushinwa mu gace kitwa The Chinese Black Sea dore ko umunsi ku wundi amato y’intambara ya Amerika ahora acakirana n’ay’Abashinwa, Imana igakinga ukuboko.
Nta n’umwe muri aba bategetsi wazihanganira ko Korea ya Ruguru igerageza ibindi bisasu kabiri cyangwa gatatu batarakozanyaho, bazarwana ivumbi ritumuke.
[ad id=”44145″]
Nta kabuza imyaka 10 aba ba Republicans bo muri Amerika n’Ubufaransa bashobora kuzamara ku butegetsi ntibashobora kureka kuzateza intambara kandi batayishoje kuri Iran bazahangana n’Abarusiya kimwe mu mpamvu izatuma isi yose izisanga mu rugamba n’intambara ikaze byazayisiga ihindutse umuyonga.
Ba bandi basenga rero mupfukame musenge kuko iyo amahanga ategekwa n’abanyamahane natwe abaturage basanzwe ntitugira ituze.
Hari uwakwibwira ko ibi bitamureba ariko isi yabaye nk’umudugudu hamwe amakimbirane yavuka aha cyangwa hariya bitabura kutugiraho ingaruka zikomeye aho twaba turi hose.
Ese imiyoborere n’imitekerereze ya gitrump [ Trumpism ] wowe uyumva ute muri iyi minsi bigaragara ko hari byinshi byibazwa ku bitekerezo bikakaye iyi mitekerereze n’imiyoborere igenda ikwiragiza ku Isi?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *