Ibiro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryatangaje ku wa Gatanu, itariki ya 21 Mata, ko hazaba inama y’impande eshatu, mu gihe cya vuba, hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda na HCR ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda n’iz’Abanyekongo ziri ku ruhande rumwe cyangwa urundi hakurya y’umupaka uhuza ibi bihugu byombi .
UNHCR ivuga ko umubare w’impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri Repubullika ya Demokarasi ya Congo ugera ku 209.000; mu gihe mu Rwanda habarizwa impunzi z’Abanyekongo zigera ku 81.000.
Ku wa Gatanu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma (Kivu y’ Amajyaruguru), uhagarariye UNHCR muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Rachel Dikongue Atangana, yagaragaje ko impande zose uko ari eshatu zizaganira kugira ngo ibihugu byombi bishobore gucyura abenegihugu babyo.
“Inama y’impande eshatu; DRC-Rwanda-HCR iri gutegurwa. Twamaze kumvikana ku munsi uhuriweho n’impande eshatu. Izaba mu kwezi gutaha. Tugomba kuvuga ko iyi ari inzira dushaka gutangira. Yabayeho kuva mu 2010, ”nk’uko Rachel Dikongue Atangana yabisobanuye.
Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda ni kimwe mu bitera ikibazo kiriho hagati y’ibihugu byombi, birimo kwigomeka kwa M23.
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, izo mpunzi z’Abanyarwanda zanyanyagiye mu ntara nyinshi. Zimwe muri izo mpunzi zibarizwa mu miryango y’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


