Ibyamamare bitandukanye muri ruhago byizihije umunsi mpuzamahanga w’abakundana mu byiswe ‘Special Saint Valentine’. Byari ibicika ku mbuga nkoranyamabaga zabo aho amafoto aherekejwe n’inyifurizo byahererkanywaga.
Tariki ya 14 Gashyantare Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakundana ‘Saint Valentine’. Uyu munsi wahoze wizihizwa n’abakiristu Gatulika bo n’ubundi basanzwe bizihiza abatagatifu ubwo babaga bizihiza mutagatifu ‘Valentine’.
Gusa uyu munsi wakomeje kuba ikimenyabose bidashingiye ku idini ryose waba ubarizwamo, ahubwo uhinduka umunsi w’ingeri zose, yewe no muri ruhago ntibasigara.
Uretse Edinson Cavani, Angel Di Maria, Christian Eriksen, Rui Patricio, Bacary Sagna N’abandi bavutse kuri iyi tariki bayizihije by’umwihariko, abandi bakinnyi b’ibyamamare muri ruhago na bo ntibatanzwe kugaragariza abakunzi babo ko ari ab’ingenzi mu buzima bwabo.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda na bo bizihije uyu munsi dore ko na Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Grace nawe yemera ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima.

Nsabimana Aimable n’umukunzi we Grace bemeranya kubana akaramata
Ibindi byamamare muri ruhago y’Isi byizihije uyu munsi mu buryo bukurikira.
Cristiano Ronaldo
Cristiano abwira umufasha we Georgina Rodriguez yagize ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentine rukundo rwange! Ndahirwa kuba ngufite!”

Cesc Fabregas
Cesc Fabregas ku mukunzi we Daniella Semaan yagize ati: “Saint Valentine nzinza buzima bwanjye, ngukunda kurusha ikindi kintu cyose kibaho.”

Marcelo
Marcelo Vieira da Silva Junior kuri ubu ukina mu Bugiliki, ku mukunzi we Clarice Alves yagize ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentine! Ndagukunda!”

Jamie Carragher
Carragher kuri ubu usigaye ari umusesenguzi wa ruhago yagaragaye yerereka umukunzi we Nicola Carragher.

Patrice Evra
Umunyabigwi wa Manchester United, Patrice Evra yifurije umunsi mwiza umukunzi we Margaux Alexandra!



