Mu minsi micye, nta muganga uba wemerewe gukoresha telefone mu masaha y'akazi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko Icyemezo cyo kubuza abaganga gukoresha Telefone ngendanwa mu kazi kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarambiranye.
Ni kenshi kwa Muganga, abaturage badasiba kwinubira serivisi z’ubuvuzi bahabwa mugihe baba bagiye kwivuza aho bavuga ko barangaranwa ndetse akenshi bikabagiraho ingaruka mu gihe abaganga baba bibereye kuri telefone, bitaba cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ikaba kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017 yatangaje ko nta muganga uzongera gukoresha telefoni mu masha y’akazi.
Yabitangaje mu butumwa yashyize ku urukuta rwayo rwa Twiter, icyo cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 1 Werurwe 2017.

Icyi cyemezo kandi ntikireba abaganga gusa, kuko n’abandi batanga serivisi zitandukanye z’ubuzima nabo barebwa nacyo, mu masaha y’akazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusanzwe ibitaro byinshi usanga bifite telefoni ntagendwana (zo mu biro) zifashishwa mu kazi, zikaba zishobora no gutanga umusaruro kurushaho, mu gihe zibwiwe abarwaza bakazifata mu mutwe bakazitabaza mu gihe bakeneye abaganga ngo baze gukurikirana ubuzima bw’abarwayi babo, kuko gufata iz’umuganga runaka bishobora kubabera imbogamizi.
Ni kenshi kandi byavuzwe ko mu kazi gatandukanye mu bigo bya leta cyane cyane ibitanga serivisi zijyanye n’ubuzima usanga hari umusaruro utagerwaho neza uko byifuzwa kubera kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha izo telefoni muri gahunda zitagendanye n’akazi.
Ibi ngo bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abagana ibitaro n’ahandi hatangirwa serivisi z’ubuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye iyi minisiteri ifata uyu mwanzuro wo guhagarika ikoreshwa rya telefoni ngendanwa kwa muganga cyane cyane mu masaha y’akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *