Mu bice bine byo muri Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya batangiye amatora ya kamarampaka, yamaganwe na Kyiv kandi agaragara nk’inzira ya Moscou yo kwigarurira ku mugaragaro hafi 15% by’ubutaka bwa Ukraine .
Gutora mu ntara za Luhansk na Donetsk, ziyita “repubulika zigenga” ziyobowe n’abashyikiwe na Moscou kuva mu 2014, ndetse no mu ntara zo mu majyepfo, Kherson na Zaporizhia bizakomeza kugeza ku itariki ya 27 Nzeri.
Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko inzira yo gutora muri izi ntara enye izaba idasanzwe.
Yagize iti “Bitewe n’igihe ntarengwa no kubura ibikoresho bya tekiniki, hafashwe umwanzuro wo kudatora hakoreshejwe ikoranabuhanga no gukoresha impapuro gakondo z’amatora.”
Abayobozi bazajya bajya ku nzu ku yindi mu minsi ine ibanza gukusanya amajwi, kandi ibiro by’itora bizafungura ku munsi wa nyuma gusa kugira ngo abaturage batore.
Ku wa kabiri, abayobozi bashyizweho n’u Burusiya bo muri izo ntara enye batangaje gahunda ku buryo butunguranye nyuma y’uko Ukraine yigaruriye uduce twinshi two mu majyaruguru ya Kharkiv aho u Burusiya bwari bwigaruriye nyuma yo gutera iki gihugu ku ya 24 Gashyantare.
Amatora nk’aya ya kamparampaka yabereye muri Crimée nyuma y’igitero cy’u Burusiya mu 2014, aho 97% by’abaturage baho bashyigikiye kwishyira hamwe n’u Burusiya mu matora bivugwa ko yari ahagarikiwe n’abasirikare b’u Burusiya kandi ataremewe n’Umuryango Mpuzamahanga.


