Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akomeje gutangaza abatari bakeya kubera ukuntu amaze kwiyubaka mu gihe kitari kirekire cyane amaze mu muziki ugereranyije na bagenzi be bo muri Tanzania ndetse no mu karere, aho kuri ubu mu nzu nyinshi amaze kugura afite iyamuhenze cyane yamutwaye miliyari y’amashilingi.
Nk’uko bitangazwa na komisiyoneri we wagize uruhare mu kumushakira izi nzu, ngo uyu muhanzi afite inzu 29 ze ku giti cye yiguriye, ariko hakaba harimo imwe yamuhenze cyane yaguze miliyari y’amashilingi.

Uyu mukomisiyoneri aganira na AyoTv yavuze ko ibintu byo kugura inzu ari ibintu bya Diamond ku buryo abantu badakwiye kwibeshya ko inzu agaragaza ku mbuga nkoranyambaga biba ari ibikabyo ari ize yiguriye azikuye mu maboko ye.

Bikaba bivugwa ko iyi nzu Diamond ateganya kuyimuriramo studio ye ya WCB ndetse ikaba izanakoreramo radio ateganya gutangiza.
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


