Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G the General, yitabye Imana mu buryo butunguranye nyuma y’igihe gito ageze iwe.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata 2026, aho uwo muhanzi atuye.
Amakuru avuga ko nyakwigendera na we yari umuhanzi, akaba yari yaturutse i Rugende mu Karere ka Gasabo aje gusura Neg G. Yahageze mu masaha y’ijoro, ariko akigera aho, yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuremba, birimo kubabara umutwe n’inda.
Neg G yahise agerageza kumufasha byihuse, ashaka ubutabazi ndetse ahamagara imbangukiragutabara. Icyakora, abaganga bageze aho basanga uwo mugabo yamaze kwitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru, anavuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Kugeza ubu, nta muntu urafatwa ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rizagaragaza icyamwishe.


