Mu Rwanda hagiye gufungurwa ikibuga cy’umukino wa Cricket cyubatswe kuri hegitari 2.5 cyatwaye akayabo ka miliyoni y’amapawundi, igikorwa cyagizwemo uruhare n’Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka iki kibuga bavuga ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda.
Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye gusa ngo iyi sitade itahwe ku mugaragaro, igikorwa kizitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.
Iby’iyi sitade ni umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y’u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo n’Umuco.

Iki ikibuga cyubatswe mu gihe cy’amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka miliyoni 1 y’amapawundi ni ukuvuga ahwanye hafi na miliyari 1 y’amanyarwanda.
Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy’amasaha 51 ataruhutse, wanashyizwe mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi, Guiness de Record, kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry’iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho nkuko yabitangarije RBA dukesha iyi nkuru.

Dusingizimana Eric
Mu mpera z’ iki cyumweru nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha iki kibuga i Gahanga ,igikorwa kizabanzirizwa n’ umuganda rusange uzakorerwa Nyanza ya Kicukiro. Iki gikorwa kizitabirwa n’ abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw’ isi ndeste n’ ibyamamare muri uyu mukino wa Cricket ku rwego rw’ Isi.
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



