Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi cyafashe intera ndende, agashimangira ko hari n’amakuru y’uko bamwe mu Rwanda batangiye kwitegura urugamba.
Ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018, mu kiganiro Leta y’u Burundi yari yagiranye n’abanyamakuru, nibwo umwe mu banyamakuru yabajije ikibazo agira ati “Iki gihugu (Rwanda) turimo turumva ngo kirimo koza ibirwanisho hafi y’u Burundi mu nkambi ya Gako, hatari kure y’Intara ya Kirundo, mbese mwebwe mubyakira mute? Tugume uko? Twiturize?
Mu kumusubiza nibwo umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, yatangaje ko ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi cyafashe indi ntera, ko byarenze kuba ibihugu ubwabyo byakikemurira, ngo akaba ariyo mpamvu Nkurunziza yandikiye mugenzi we wa Uganda, kugira ngo gishakirwe umuti biciye mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
Yagize ati “Njyewe simvugira Leta ariko nk’umurundi w’ukuri, umurundi w’umutima, byaba byiza ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda gishakiwe umuti hagati y’ibi bihugu byombi, mugabo aho tugeze uno munsi ibyo ntibigishobotse, umuntu wese arabibona. Umunyamakuru Claude Nkurunziza yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda hari abamaze gukura inkota mu rwubati, twarumvise n’amajambo menshi yagiye avugwa, ariko ibyo byose u Burundi nta bwoba bufite”.
Yakomeje avuga ko u Burundi ari igihugu gifite ingabo, abaturage bakunda igihugu cyabo, baharanira inyungu zacyo, ko igihe icyo aricyo cyose Abarundi bazahaguruka bakarwanira igihugu cyabo.
Jean Claude avuga ko hari intumwa z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zoherejwe mu Burundi kugira ngo zisuzume ibyo u Rwanda ngo rwashinjaga u Burundi ko bucumbikiye abarwanyi ba FDLR, ibyo ngo birakorwa ntibyagira icyo bitangaza. Ati “Baraje barareba basanga sibyo”.
Akavuga ko no ku ruhande rw’u Burundi bwasabye ko izo ntumwa zajya no mu Rwanda zikareba ko nta barundi baba barimo gutozwa ibya gisirikare ngo bazajye kubugabaho ibitero.
Ati “Ibyo rero u Rwanda rwarabyanze, umuntu wanze ibintu nk’ibyo aba afite ibyo yishinja, aho bigeze rero, uzashobora gushakira umuti ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda azawugishakira, gishobora gushakirwa umuti biciye mu bakuru b’ibihugu bigize EAC bikagarukira hafi, AU, Loni, hose byanze Imana yazabishakira umuti”.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu 2015, ni kenshi ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye bwumvikana buhakana ibyo u Burundi burushinja, butangaza ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakuba mu guhungabanya umubano w’abaturanyi.
Ku wa 13 Ukuboza 2018, ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16, yari yatangaje ko hari ibihugu by’ibituranyi bitabaniye neza u Rwanda. Ibi yongeye kubishimangira mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku itariki ya 1 Mutarama 2019, ashimangira ko hari ibihugu bibiri by’ibituranyi bitifuriza u Rwanda amahoro
Perezida Kagame yashimangiye ko bigoye kuba umuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bwabaho mu gihe Abanyarwanda babigeramo bagahohoterwa abandi bakaburirwa irengero.
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza gukorera hamwe, bashaka umuti w’ibibazo bibareba mbere yo kwinjira mu by’abandi, anabatangariza ko ‘Amaherezo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi ari we bigaruka.



