Mugabo yahishuye uko General Numbi yamuhungishije nyuma yo kwica Chebeya na Bazana

Sangiza iyi nkuru

Jacques Mugabo wabaye umupolisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 yahishuriye urukiko rwa gisirikare rwa Ndolo uko uwari Komiseri Mukuru, Gen. John Numbi yagiye amuhungisha nyuma yo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidèl Bazana.

Chebeya na Bazana biciwe ku biro bikuru bya Polisi ya RDC tariki ya 1 Kamena 2021, ababishe barimo Mugabo, barahunga. We nk’umwe mu ba mbere bakekwagaho iki cyaha batangiye guhigishwa uruhindu n’ubutabera.

Mugabo waterewe muri yombi muri Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga muri Gashyantare 2021, tariki ya 13 Ukwakira 2021 yemeye uruhare rwe na Christian Ngoy Kenga Kenga hamwe na Col. Daniel Mukalayi mu kwica Chebeya na Bazana.

Ubwo yasubiraga mu rukiko, Mugabo yahishuye uko yahungishijwe, akava i Kinshasa, akajya i Goma na Lubumbashi bigizwemo uruhare runini na Gen. Numbi.

Mugabo yabwiye abacamanza ko yabanje kujya kuba mu rugo rwa Gen. Numbi mu mujyi wa Lubumbashi. Ati: “I Lubumbashi nagumye mu rugo rwa John Numbi mu gihe cy’umwaka n’amezi atandatu, mbere yo kujya kunyohereza mu isambu ye, aho namaze andi mezi atandatu. Maj. Kabila yaje kumfata, ambwira ko Gen. Numbi hari icyo ashaka kumbwira. Twagiye mu modoka itujyana i Lubumbashi [mu mujyi], nsanga Gen. Numbi mu biro bye.”

Ubwo ngo Gen. Numbi yamubwiye ko agomba kujyana na Maj. Kabila i Goma, agasangayo Ngoy Kenga Kenga. Ati: “Uwo munsi nta ndege yari ihari, hari ku wa Gatatu. Twasubiye ku isambu uwo munsi, ku wa Gatandatu dusubira i Lubumbashi kugira ngo twerekeze i Goma, aho imodoka y’igisirikare ya Jeep yaje kumfata ku kibuga cy’indege.

I Goma, Gen. Numbi yabwiye ko mpasanga Christian Kenga Kenga nkajya mukorera. I Goma najyanywe mu rugo rwa Numbi, ndahaba. Nabaye i Goma kuva mu 2012 kugeza mu 2014.”

Mu 2014, Mugabo yavuze ko yavanye na Ngoy i Goma, batwawe n’indege yari yaturutse i Kinshasa. Ubwo bagiye i Lubumbashi, Numbi amusubiza mu isambu ye, ayibamo kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo yatabwaga muri yombi n’igisirikare cya RDC.

Gen. Numbi ukomeje kumvikana mu buhamya nk’uri hejuru y’umugambi wo kwica Chebeya na Bazana yahungiye mu mahanga muri Werurwe 2021 ubwo yakekwaga ko na we ashobora gutabwa muri yombi kuko inzego zibishinzwe zari zatangiye kumukoraho iperereza, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabyo bisaba ko ubutabera bwa RDC bumukurikirana byihuse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *