Umutoni Grace wari umaze imyaka 26 atazi aho umuryango we uherereye, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yawumenye nyuma kwifatisha ikizamini kigaragaza isano ya hafi, DNA (Deoxyribonucleic Acid) Test.
Umutoni ni imfumbyi yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu 1992, ari ubuheta mu muryango w’abana batatu. Avuga ko jenoside yatangiye afite imyaka ibiri y’amavuko, ababyeyi be barishwe, we na musaza we bahungira i Kanombe, ingabo za RPA/FPR Inkotanyi zirahabavana, zibajyana mu kigo kirera imfubyi i Ndera. Musaza wa Umutoni witwaga Yves yaje gupfira mu kigo cy’imfubyi, umukobwa asigara wenyine.

Iki kigo cyareraga imfubyi cyafunze imiryango, Umutoni arerwa na Mukahigiro Léonille warokotse jenoside, amwita Grace Rafiki. Yagiye kumurerera mu Murenge wa Ngoma w’Akarere ka Huye gusa ntibakomeje kubana kuko Mukahigiro yararwaye, arapfa. Umutoni yasigaye arerwa na nyina wa Mukahigiro.
Yarakuze, agerageza gushaka umuryango we, kugira ngo amenye niba nta muntu wo kwa se cyangwa kwa nyina waba ukiriho. Mu butumwa yasakaje buriho udufoto tubiri ndetse na nimero eshatu za telefone (dukesha uwitwa Dimitrie Sissi), yasabaga abazikoresha kubusangiza abandi kugira ngo abashe kubona umuryango we.
Muri Mata 2020, Umutoni yatangarije The New Times ati : « Nta na kimwe nzi ku buzima bwanjye mbere ya jenoside. Ntabwo nzi ababyeyi banjye, amazina yabo, uko bapfuye n’uko bashyinguwe. Bose banyita Rafiki ariko sinzi niba ari ryo zina ryanjye nyakuri, cyangwa se akabyiniriro ababyeyi bampaye.”
Inzozi zabaye impamo
Nyuma y’itangazo ryo gushakisha inkomoko ye, umugabo witwa Antoine Rugagi ukomoka mu ka Rubavu yabonye utu dufoto tubiri, atekereza ko Umutoni yaba ari mwishywa we. Yashakishije amakuru, ajya no kubaza abagore bakoraga muri kigo cyareraga imfumbyi cya Ndera, bamuha impapuro ziriho amakuru yamufasha.
Rugagi yemeje ko umutoni ari mwishywa we (ari uwa mushiki we), avuga ko yewe bajya no gusa. Ababyeyi ba Umutoni bishwe, uyu nyirarume ari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
The New Times ivuga ko Rugagi yasabye Umutoni ko bakora ikizamini cy’isano ya hafi (DNA), arabyemera. Umutoni ubwe yageze ubwo yiyemeza kwikoreshereza iki kizamini muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu, gikorwa tariki ya 16 Nyakanga 2020, ibyavuyemo byasohotse kuri uyu wa 22 Nyakanga bigaragaza ko bahuje isano ku gipimo cya 82.9%.

Ku myaka 28 y’amavuko, Umutoni afite impamyabushobozi mu masomo y’ubuvuzi rusange yakuye muri Kaminuza ya Gitwe, ubu akaba akora muri ‘Pharmacie’.

10 Responses
Muganga Grace yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 26 atazi aho uherereye
Amen!!! Imana ni nziza, byibuze agahinda kagabanukaho gato bambe

Imana ihabwe icyubahiro Grace twishimiye ibyo byiza nukuri uyu mugabo nawe Imana imuhe umugisha

murakabyara muheke mwebwe mwafashije uyu mwana kubona umubyeyi(nyokorome aba ar’umubyeyi)muzatubwire ibizakurikiraho n’ashaka n’umugabo Imana izamwubakire kdi izamuhe hungu-kobwa

Urumva ko kuba mugihugu kigaragaza ubudasa muri byinshi,bitumye Grace abonana n’umuryango WE Imana izamufashe abone n’abandi.

None se yize ubuvuzi rusange (general medecine) I Gitwe Kandi ntamuntu n umwe warangije muri iryo shami bararifunze?
Uwize general medecine aravura ntakora muri pharmacie plz.