Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bahakanye ibyaha baregwa

Sangiza iyi nkuru

Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bose baregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bateye utwatsi ibyaha baregwa.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2016, ubushinjacyaha bwatangaje ibyaha byose aba bagabo baregwa bahita batangaza ko batabyemera mu gihe ababunganira mu mategeko bo batangaje ko batiteguye kuburana
[ad id=”44145″]
Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bose boherejwe n’urukiko rwo mu Buholandi kugirango baburanishirizwe mu Rwanda,
Mugimba Jean Baptiste yamenyeshejwe ko aregwa ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubwicanyi nk’ikibasiye inyoko muntu, icyaha cyo kurimbura imbaga nk’ikibasiye inyoko muntu, ndetse n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi akawutunganya, akawuyobora ndetse akanawujyamo.
Iyamuremye we ashinjwa ibyaha bitandatu byose bisa nk’ibya Mugimba ukuyemo icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Aba bagabo bombi babwiye urukiko koi bi byaha baregwa batabyemera,
Abunganizi babo bo babwiye urukiko ko batiteguye kuburana kuko babimenyeshejwe ku munsi umwe n’uwo byagombaga gukorwaho bituma hanzurwa ko urubanza rwimurirwa umunsi.
Aba bagabo bombi ibyaha bakurikiranyweho babikoreye mu mujyi wa Kigali mu duce dutandukanye,
[ad id=”44145″]
Mugimba Jean Claude yavukiye mu karere ka Rubavu mu cyahoze ari komine Mutura ku wa 24 Ukwakira 1959, mu gihe cya Jenoside yari atuye mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda aho yari umukozi wa Banki nkuru y’igihugu n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya CDR.
Iyamuremye we yavukiye mu karere ka Kicukiro ku wa 14 Ukuboza 1975, bivugwa ko yari umuyobozi w’Interahamwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *