Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu karere ka Muhanga abagore batuye muri aka karere basabwe kwita ku nshingano zabo basanganywe z’urugo nk’abagore ariko kandi bakibuka ko bagomba kuzifatanya n’indi mirimo ibyara inyungu kugira ngo ingo zabo zirusheho gutera imbere.
Uwababyeyi scholastique utuye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye muri aka karere avuga ko abagore bo mu cyaro batitabira gukora imirimo yabo ariko koko bakumva ko bakwiye kumenya urugo rwabo ariko bakaniha agaciro bagashaka icyo bakora.
Agira ati « uyu munsi ukwiye kudufasha kwibuka agaciro dufite burya iyo umugore afite amafaranga usanga urugo rumeze neza kuko n’abana ntacyo Babura afite amafaranga gusa ahariho abagore bakizitirwa n’abagabo ntatume hari aho ajya ngo ashake n’icyo kiraka ariko batinyuke iyo uhora umusaba ageraho akagusuzugura akabona ko ntacyo umaze »
Umukozi ushinzwe gahunda z’umukobwa mu mushinga wa Care international Kalinda Sam avuga ko usanga abagore bakunze kwibera mu milimo isanzwe yo mu rugo itabyara amafaranga bigatuma ingo zabo zidindira umugore wakoze neza agatera imbere abera ishema umuryango we.
Agira ati «bagore beza mukomeze mubere imiryango yanyu inkingi y’imibereho myiza ,mwibuka gukora ibikorwa by’iterambere bifasha imiryango yanyu kwiteza imbere.
Uyu mukozi kandi akomeza avuga ko hari gahunda nyinshi zashyizweho na Care zigamije gufasha umugore n’umukobwa kwiteza imbere harimo kubazamura mu rwego rw’ubukungu babahugura mu kwihangira imirimo , kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari ibindi ngo n’uko bakangurira abakobwa kwitinyuka bitabira n’imikino mu mashuri isanzwe ikinwa n’abahungu.
Uruhare rw’umugore mu mibereho myiza y’umuryango kandi bbiri muri bimwe mu byavuzwe na Hon.Rwaka Pierre Claver umwe mu bagize inteko ishinga amategeko aho yavuze ko umugore upfakaye yihutira kurera abana be mu gihe umugabo we yihutira gushaka undi mugore.
Agira ati « Papa yapfuye ndi mutoya sinagize amahhirwe yo kumurera Mama yari akiri muto yagombaga gushaka undi mugabo ariko ntawe yashatse aho yarahagumye araturera turakura ,iyo aba ari Papa twasigaranye mpamya neza ko yari guhita azana undi mugore njye wamugaye simbone uwo kunyitaho». Umunsi w’umugore ubusanzwe wizihiza buri tariki ya 8 werurwe buri mwaka kuri ubu wizihijwe ku ncuro ya 44 .
Mu karere ka Muhanga abagore 44 batishoboye n’abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe ihene zo korora ngo zizabafashe kwiteza imbere ndetse abana bato bahawe amata muri gahunda yo kurwanya igwingira mu bana.

Uwambayinema M.Jeanne- Bwiza.com


