Muhanga: Abakora irondo ntibabasha guhangana n’abajura bitwaje imihoro

Sangiza iyi nkuru

Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga  barasaba inzego z’umutekano  kubafasha no kubaba  hafi mu kazi kabo bakora , cyane cyane bagasaba ubufasha bw’ibikoresho byifashishwa muri ako kazi kuko ibisambo baba bahanganye nabyo biba byitwaje imihoro  mu gihe bo  baba  bafite inkoni gusa nk’igikoresho cy’akazi.

Ibi babigaragarije izi nzego mu nama y’umutekano yahuje abatuye umurenge wa Shyogwe ku wa 12 Nyakanga 2018, nyuma y’uko abantu bitwaje imihoro bamaze iminsi batera muri aka gace bakiba  abaturage, bakanasiga babakomerekeje.

Macumi  Claude ukuriye irondo ryo  mu mudugdu wa Kabeza mu kagari ka  Ruri  ,avuga ko  mu mbogamizi bahura nazo mu kazi kabo  ari uko bagakora badafite  ibikoresho bihwanye n’umurimo bakora.

Yagize  ati« twebwe abanyerondo tuba twitwaje inkoni, ibisambo  tuba duhanganye byo bifite imihoro n’ amashoka ibaze nawe ukuntu inkoni yahangana n’umuhoro, baba  bafite ibitoroshi binini byaka cyane kurusha ayacu , turasaba Ingabo  na Polisi kudufasha  bakadushakira ibikoresho natwe byatuma duhangana nabo”.

Nkurikiyimana Gaspard, agira ati “Ingabo na Polisi basanzwe babikora bacunga umutekano mu ijoro ariko turifuza ko  igihe abanyerondo bari mu kazi  bacunga umutekano na za nkoni zabo , nabo babe bari hafi yabo na za ntwaro zabo baba bafite , nibura igihe bagize ikibazo babe babatabara , naho ubundi inkoni ntabwo zahangana n’ibisambo byitwaje imihoro».

Col. Joseph  umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Kamonyi , Muhanga ,Ruhango na Nyanza, avuga ko iki  kibazo cy’ibisambo byibasiye uyu murenge bafatanije n’abaturage bazakirangiza vuba.

Yagize ati “bayobozi b’imidugudu namwe mukora amarondo ntihagire ubatera ubwoba, amarondo turakorana nayo, iyo mihoro bayisubize ku ruganda ijye gukorwamo ibindi, umenye amakuru naduhamagare atubwire ,ugize ikibazo nawe aduhamagare  dutabare  ariko ikibazo cy’ibisambo turakirangiza vuba ntabwo twakwihanganira ko abaturage bacu bagomba kurara badasinziriye kubera ibisambo ».

Ibindi bibazo aba bakora irondo bavuze ko bagihura nabyo mu kazi kabo, harimo kuba nta mwambaro bagira ubaranga, wabatandukanya n’abandi baturage basanzwe, kudahemberwa igihe, n’ubumenyi buke bujyanye n’akazi bakora. Ubuyobozi bukabizeza ko bugiye kubakemurira ibi bibazo byose.

Gisha
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Col. Gishayija Joseph

Uwambayinema M.Jeanne / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *